Ikinyobwa cya Mützig ni kimwe mu byengwa n’uruganda BRALIRWA. Hari bamwe mu bashima iyi nzoga bavuga ko ifite uburyohe hakaba n’abayitinya bemeza ko ngo yaba ijanjagura umutwe ku wayinyoye. Mbese ubundi iyi nzoga ikomoka hehe?
Inzoga ya Mützig yatangiye kwengwa mu mugi witwa Mützig mu ntara ya Alsace mu Bufaransa hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Budage. Urwengero rwa Mützig rwatangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe na Antoine Wagner. Uru rwengero rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie). Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga HEINEKEN ikomeza kwenga inzoga ya Mützig. Abatangije uruganda rw’iyi nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu ruganda r...
Hari abantu benshi banezezwa no kwitera umubavu haba buri munsi cyangwa se mu gihe k’ibirori. Ku isi yose parfum zaramamaye ariko agaciro kazo ntabwo kangana. Hari inganda zakoze izina kurusha izindi ari na byo bituma imibavu yazo iza ku myanya ya mbere ku isi. Mu kiciro cy’imibavu y’abagore uru ni urutonde rw’imibavu icumi iza ku isonga ku isi.
1.Chanel No 5: Uyu mubavu wakozwe na Coco Chanel mu mwaka wa 1921. Ufatwa nk’uwa mbere ku isi kubera gukundwa n’abantu benshi ndetse no kugira impumuro nziza.
2.Shalimar: Jacques Guerlain ni we wakoze uyu mubavu mu mwaka wa 1925. Iby’ingenzi bikorwamo iyi parfum ni indabyo za iris, rose na jasmine.
3.Poison : Mu 1985 ni bwo uyu mubavu wakozwe na Christian Dior. Ni umubavu ukunzwe cyane kubera impumuro yawo inezereza uwawi...
Primus ni inzoga ikorwa n’uruganda BRALIRWA ikaba ifatwa nk’aho ari imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa muri iki gihugu. Nta wahamya ko abanywi b’iyi nzoga bose baba bazi neza amateka yayiranze.
Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopoldville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya. Umugi wa Gisenyi wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu kwenga inzoga. Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) muri uwo mwaka nyine wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya ...
Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2020 ku munsi wahariwe abagore mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (United Arab Emirates) abayobozi bakuru b’iki gihugu bageneye abagore ubutumwa bwo kubashima.
Visi –Prezida akaba na Minisitiri w’Intebe ari na we Muyobozi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yashyize ku rukuta rwe rwa twitter videwo iherekejwe n’amagambo ashyigikira ibyo abagore bo muri UAE bagezeho babikesha gukorana umurava. Yagize ati “Bagore bo mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, mwaranzwe no gukorana umwete, mwageze kuri byinshi, muri indashyikirwa kuko mweretse amahanga ko mushoboye! Mudutera ishema, mufite uruhare runini mu iterambere ryacu. Uko umwaka utashye murushaho kunoza ibyo mukora kandi mukarushaho kuba beza!”
Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umugaba ...
Akenshi iyo umukobwa cyangwa umugore yambaye ku buryo agaragaza amabere ye, usanga abantu b’igitsina gabo babarangarira ndetse bagacika ururondogoro amaso yabo akaba ariho yimukira. Gusa byagaragaye ko abakobwa n’abagore barangara amaso bakayahanga amabere y’abo bahuje igitsina.
Kuba umugabo yakwitegereza amabere y’umugore cyangwa umukobwa ni ibisanzwe muri kamere muntu cyane ko hari ibice bimwe na bimwe by’umubiri bibakurura kurushaho bigatuma umugabo yagaragara nk’uwenda kwiciraguraho atangarira imiterere y’umugore uri hafi ye. Gusa bijya bigaragara ko mu gihe umukobwa aganira na mugenzi we basangiye igitsina usanga amaso ye yayerekeje ku bice by’umubiri bimwe na bimwe bye. Ibi ntabwo bisobanuye ko byanze bikunze umuntu w’igitsina gore aba yakuruwe na mugenzi we mu ntekerezo z’ib...
Urubuto rw’avoka ruri mu cyiciro cy’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; ku bakunda iki kiribwa ariko abahanga mu by’imirire bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo.
1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo
Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri.
2.Irwanya cancer yo mu kanwa
Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare.
3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere
Ubushakashat...
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko imibare y’abasangwamo Coronavirus ubu izamuka uko iminsi ihita indi igataha, ku buryo abo bigaragara ko badafite ibimenyetso bashobora kuvurirwa mu ngo zabo.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 109 basanzwemo Coronavirus, ndetse Dr Nsanzimana yavuze ko nyuma y’iyo mibare, abantu “ntibibatungurwe n’uyu munsi cyangwa ejo tubonye imibare itari hasi y’ibyo dusanzwe tubona”.
Ni imibare ngo ishingiye ku burwayi bukomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, nk’uko yabitangaje mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.
Yakomeje ati “Aya masoko twabonyemo uburwayi mu Mujyi wa Kigali, twapimye hafi abantu barenga 6000 mu bipimo byafashwe mu minsi itarenga itanu ishize, abo bose rero niho...