Monday, January 17
Shadow

Imyidagaduro

Wari uzi ibyo kurya no kunywa Rihanna akunda?

Wari uzi ibyo kurya no kunywa Rihanna akunda?

Imyidagaduro
Icyamamare mu njyana ya Pop umuhanziikazi Rihanna afite ibiribwa n’ibinyobwa yibandaho cyane. Hari abatekereza ko kuba ahorana itoto ku mubiri byaba bifite aho bihuriye n’imirire ndetse n’iminywere ye ariko muri aka kanya ntituje kubyemeza ahubwo turababwira muri make indyo ndetse n’icyo kunywa uyu munyamuzika ukomoka muri Barbados akunda nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umwe mu bashinzwe kumutegurira amafunguro. Ibyo kurya bya Rihanna byibanda kuri spaghetti, salade, amagi n’amafi.  Ibindi biribwa bimuryohera harimo ifiriti y’ibirayi, chocolat tutibagiwe na ice cream. Ku birebana n’icyo kunywa, Rihanna akunda kwisomera ku gahiye, twavuga inzoga zisembuye mu rugero (byeri) ariko ngo nta n’ubwo akangwa n’ibiyoga bikaze birimo n’icyotsi dore ko aherutse gutangaza ko inzoga ya m...
Meddy ararangisha umwana wo mu Bugesera ubyina indirimbo ye

Meddy ararangisha umwana wo mu Bugesera ubyina indirimbo ye

Imyidagaduro
Umuhanzi Medard Ngabo uzwi nka Meddy yasabye buri wese waba uzi umwana witwa Bright Itangishaka Bright bita Kabyuri kumuhuza na we. Ni mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2020, nyuma y’uko Kabyuri w’imyaka umunani abyinnye indirimbo ye ‘We Don’t Care’ aherutse guhuriramo na RJ the DJ ndetse na Rayvanny. Meddy ati “Ndimo gushakisha uyu mwana. Niba uzi aho namusanga umenyeshe.” Kabyuri ubarizwa mu murenge wa Kanazi, akarere ka Bugesera mu ntara y’i Burasirazuba ni umwe mu bana bakiri bato bafite impano itangaje yo kubyina indirimbo zitandukanye. Amaze iminsi ahererekanywa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’indirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius yakoranye na Bruce Melodie aherutse kubyina. Yavuze ko n’ubwo agejeje imyaka...
Ibihembo bya Salax bigiye gutangwa ku nshuro ya munani

Ibihembo bya Salax bigiye gutangwa ku nshuro ya munani

Imyidagaduro
Ku nshuro ya munani hagiye kongera gutangwa ibihembo bya Salax bigenerwa abahanzi baba barakoze cyane kurusha abandi mu gihe cy’umwaka. Muri uyu mwaka ubuyobozi bwa AHUPA isanzwe itegura iki gikorwa bwatangaje ko buzabitanga mu Ukuboza 2020. Ahmed Pacifique, Umuyobozi wa AHUPA itegura Salax Awards yabwiye IGIHE ko ibi bihembo bizatangwa mu Ukuboza 2020. Ati” Ubushize twabiteguye muri Werurwe, twasanze byaba byiza bishyizwe mu mpera z’umwaka kugira ngo tujye duhemba umuhanzi witwaye neza muri uwo mwaka cyane ko uba uri kurangira.” Uyu mugabo yavuze ko bahisemo gushyira ibi bihembo mu Ukuboza kugira ngo bihe umwanya uhagije wo kureba uburyo abahanzi bazaba bitwaye mu gihe cy’amezi abanza. Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa nyuma y’uko bitangiye mu 2009. Ahme...