
Gerard Piqué na Shakira bamaze gutandukana
Nyuma y'imyaka 12 babana nk'umugore n'umugabo n'ubwo batasezeranye, myugariro wa FC Barcelone Gerard Piqué n'umuririmbyi w'icyatwa Shakira batangaje ko umubano wabo ushyizweho iherezo.
Mu minsi ishize umuhanzi w'Umunyakolombiyakazi Shakira yafashe umukunzi we Piqué arimo kumuca inyuma ananirwa kubyihanganira. Shakira yatangiye inzira zerekeza kuri gatanya none ubu bombi bemeje ko urukundo rwabo rurangiye ariko ngo bazakomeza kwita ku bana babiri babyaranye.
Gerard Piqué w'imyaka 35 na Isabel Mebarak Ripoll uzwi nka Shakira ufite imyaka 45 bamenyanye mu mwaka wa 2010 mu mikino y'Igikombe k'Isi yabereye muri Afurika y'Epfo batangira urugendo rw'urukundo. Uwo mwaka bombi warabahiriye kuko indirimbo Waka Waka yubahiriza iryo rushanwa yaramamaye ku rwego rudasanzwe ku ruhande rumwe, k...