
BAL: Uko amakipe azahura muri ¼ k’irangiza
Mu irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda, nyuma y’isozwa ry’imikino yo mu matsinda ku wa mbere tariki 24 Gicurasi 2021, hamaze kumenyekana uko amakipe azakina muri kimwe cya kane k’irangiza.
Ku makipe 12 yari yatangiye iri rushanwa rya BAL, atandatu yahise abona itike ya ¼ k’irangiza (ni ukuvuga amakipe ya mbere y’aya kabiri muri buri tsinda) hiyongeraho amakipe abiri yitwaye neza n’ubwo yarangijne ari ku mwanya wa gatatu mu matsinda yayo.
Ayo akipe yakomeje ni Union Sportive de Monastir yo muri Tuniziya, Patriotes Basketball Club yo mu Rwanda, Petro de Luanda yo muri Angola, AS Salé yo muri Maroke, Zamalek yo mu Misiri, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambike, Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni na AS Douanes yo muri Senegali.
Amakipe 4 yas...