Thursday, May 26
Shadow

Imikino

BAL 2022: Ishusho y’amakipe 6 yo mu itsinda rya Sahara

BAL 2022: Ishusho y’amakipe 6 yo mu itsinda rya Sahara

Imikino
Mu gihe hasigaye amasaha make ngo irushanwa rya BAL ritangire ku nshuro yaryo ya kabiri, Mukerarugendo.rw igiye kubagezaho ishusho rusange y'amakipe 6 agize itsinda rya Sahara ari na yo atangira guhatana kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Werurwe 2022 i Dakar muri Senegali. Duhere ku ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda. Iyi kipe y'Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda yabonye itike yo gukina imikino ya BAL nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, biza kuba mahire isonerwa gutangirira mu majonjora ibikesha ko u Rwanda ari rwo ruzakira imikino ya nyuma. Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2016 imaze kubaka igitinyiro muri basketball yo mu Rwanda kuko imaze gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona n'ibikombe bitatu byitiriwe intwari z'u Rwanda. Kugira ngo ishobore guseruka muri B...
Umunyaeritereya yatwaye Tour du Rwanda 2022, Umunyarwanda atsinda intera isoza

Umunyaeritereya yatwaye Tour du Rwanda 2022, Umunyarwanda atsinda intera isoza

Imikino
Ku cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, umukinnyi w'Umunyaeritereya Natanael Tesafzion ukinira Androni Giocattoli yo mu Butaliyani, ni we wegukanye isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda ry'uyu mwaka wa 2022. Ni nyuma y'agace ka 8 ari na ko ka nyuma k'iri siganwa mpuzamahanga ngarukamwaka kareshyaga n'ibilometero 75 na metero 300, aho abasiganwa batangiriye kuri Canal Olympia ku i Rebero bazenguruka ibice bitandukanye by'umugi wa Kigali hanyuma basoreza aho ngaho kuri Canal Olympia. Uwabaye uwa mbere muri aka gace ka 8 ni Umunyarwanda Moise Mugisha ukinira ikipe ya Protouch yo muri Afurika y'Epfo waciye agahigo ko kuba ari we Munyarwanda ubimburiye abandi gutwara étape y'iri siganwa kuva ryazamurwa mu ntera rigashyirwa ku kiciro cya 2.1. Yakoresheje amasaha 2, iminota 8 n'...
Umufaransa Alan Boileau yatwaye agace ka 7 ka Tour du Rwanda

Umufaransa Alan Boileau yatwaye agace ka 7 ka Tour du Rwanda

Imikino
Kuri uyu wa gatandatu, mu gace ka karindwi ari na ko kabanziriza aka nyuma mu isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda rya 2022, Umufaransa Alan Boileau wo mu ikipe ya B&B Hotels yo mu Bufaransa ni we wabaye uwa mbere mu rugendo rwo kuva i Kigali bakajya i Gicumbi bakagaruka i Kigali. Yegukanye iyi ntera y'ibilometero 152 na metero 600 akoresheje amasaha 3, iminota 41 n'amasegonda 20. Yakurikiwe n'Umunyaisraeli Omer Goldstein ukinira ikipe ya Premier Tech yo muri Israeli wahageze hashize amasegonda atatu. Uwa gatatu yabaye Gianni Marchand wo mu ikipe ya Tarteletto Isorex yo mu Bubiligi. Umukinnyi w'Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Eric Manizabayo wo muri Benediction Ignite akaba yarushijwe n'uwa mbere umunota umwe n'amasegonda 12. Ku giteranyo rusange, Umunyaeritereya Natn...
Umunyaukraine yatwaye agace ka Musanze – Kigali muri Tour du Rwanda

Umunyaukraine yatwaye agace ka Musanze – Kigali muri Tour du Rwanda

Imikino
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, umukinnyi wa Terengganu Polygon yo muri Malaisia witwa Anatoli Budiak ni we watsinze intera ya 6 yo kuva i Musanze bajya i Kigali yareshyaga n'ibilometero 152. Yageze ku murongo usoza ku marembo ya Kigali Convention Centre ari uwa mbere nyuma yo gukoresha amasaha 3, iminota 35 n'amasegonda 21. Uwa kabiri yabaye Natnael Tesfazion Umunyaeritereya wo muri Androni Giocattoli yo mu Butaliyani wakoresheje ibihe bingana n'iby'uwa mbere. Umunyarwanda Eric Manizabayo bakunda kwita Karadiyo wo mu ikipe ya Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu yaje ari uwa gatatu asigwa amasegonda atanu n'abakinnyi babiri ba mbere. Ku giteranyo rusange (classment général) Natnael Tesfazion ni we wahise yambara umupira w'umuhondo (maillot jaune). Ibil...
Tour du Rwanda 2022 : Alexandre Geniez yongeye guhiga abandi mu ntera ya Muhanga-Musanze

Tour du Rwanda 2022 : Alexandre Geniez yongeye guhiga abandi mu ntera ya Muhanga-Musanze

Imikino
Ku wa kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 Alexandre Geniez umukinnyi w'Umufaransa wo mu ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa yatsinze agace ka 5 k'isiganwa Tour du Rwanda 2022 ko kuva i Muhanga bajya i Musanze. Uyu mugabo w'imyaka 33 yatangiye guca amarenga ko ashobora kwanikira abandi muri iyi ntera ubwo yari amaze kuzamuka kuri Buranga akurikiwe n'undi Mufaransa Pierre Rolland ukinira B & B Hotels na yo yo mu Bufaransa. Icyo gihe bombi uko ari babiri bari bashyizemo ikinyuranyo k'iminota ibiri n'amasegonda 48 ku bari babakurikiye. Abanyarwanda barimo Moise Mugisha na Samuel Mugisha bakinana muri Protouch yo muri Afurika yEpfo, ndetse na Uwiduhaye na Jean Bosco Nsengimana bo muri Benediction Ignite bakomeje guhanyanyaza ariko ikizere cyo kwegukana iyi ntera kigenda kiyoyok...
Tour du Rwanda 2022 : Main Kent wa Protouch yatwaye intera ya Kigali-Gicumbi

Tour du Rwanda 2022 : Main Kent wa Protouch yatwaye intera ya Kigali-Gicumbi

Imikino
Agace ka kane k'isiganwa ry'amagare mpuzamahanga rizenguruka igihugu Tour du Rwanda ry'uyu mwaka wa 2022 kegukanwe n'umukinnyi w'Umunyafurika y'Epfo Main Kent wo mu ikipe ya Protouch yo muri Afurika yEpfo. Ibilometero 124 na metero 300 ni yo ndeshyo y'urugendo abasiganwa bakoze ku ntera ya Kigali-Gicumbi kuri uyu wa gatatu. Bahagurutse ku Kimironko i saa tatu za mu gitondo berekeza ku ishuri rya Kigali Parents Academy, bagana mu cyanya cyahariwe inganda, bakomeza Zindiro, Kibagabaga, Kagugu, Gasanze, Nyacyonga, Karuruma, Nyabugogo, Gitikinyoni, Shyorongi, Rulindo, Nyirangarama, Base, mbere yo gusoreza mu mugi wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Mbere yo kwinjira muri uyu mugi, nk'uko bisanzwe abakinnyi bahuye n'ikizamini kitoroshye cyo guterera umuhanda wo ku musozi wa Cyungo aho ...
Jonathan Restrepo yatwaye intera ya Kigali-Rubavu ahita anambara umupira w’umuhondo

Jonathan Restrepo yatwaye intera ya Kigali-Rubavu ahita anambara umupira w’umuhondo

Imikino
Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, ku ntera ya gatatu y'isiganwa mpuzamahanga ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda, Umukinnyi w'Umunyakolombiya ukinira Androni Giocattoli yo mu Butaliyani ni we wahize abandi yegukana intera ya Kigali- Rubavu. Mu iyi ntera yareshyaga n'ibilometero 155 na metero 900, rwari urugamba rutoroshye kuko abasore b'inkwakuzi mu guterera bari bahize kwegukana umwanya wa mbere nyuma yo kwiyuha akuya ko gutondagira imihanda izamuka nka Shyorongi, Kanyinya, Buranga, Kivuruga, Cyabingo Bigogwe n'ahandi. Restrepo yatanze abandi umushi atsinda étape ya Kigali-Rubavu asiga itsinda yari ahanganye na ryo hafi y'umurongo usoza ryari rigizwe n'abakinnyi barindwi; bose uko ari barindwi bakoresheje ibihe bingana ni ukuvuga amasaha 3 iminota 54...
Tour du Rwanda 2022 : Intera ya Kigali-Rwamagana na yo yatwawe n’Umufaransa

Tour du Rwanda 2022 : Intera ya Kigali-Rwamagana na yo yatwawe n’Umufaransa

Imikino
Mu ntera y'ibilometero 148 na metero 300, abasiganwa bakoze urugendo rugizwe ahanini n'imihanda itambika. Abakinnyi bane bayobowe n'Umwongereza Leo Hayter bakomeje kugenda imbere y'abandi mu gice kinini k'iyi ntera, ndetse bashyiramo ikinyuranyo k'iminota ine. Uwo mwitangirizwa ariko wakomeje gushiramo uruhongohongo uko abakinnyi barushagaho gusatira iherezo, ku buryo abakinnyi benshi barangije mu kivunge. Gusa Umufaransa Sandy Dujardin wo mu ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa yabatanze gutereka ipine y'igare ku murongo usoza yegukana iyi ntera ya Kigali-Rwamagana akoresheje amasaha 3 amasegonda 28 n'ibyijana 25. Ku mwanya wa kabiri haje Axel Laurance undi Mufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotels na yo yo mu Bufaransa, hakurikiraho Jonathan Valencia Restripo Umunyakolomb...
Tour du Rwanda 2022 : Agace k’umusogongero  kegukanywe n’Umufaransa

Tour du Rwanda 2022 : Agace k’umusogongero kegukanywe n’Umufaransa

Imikino
Umukinnyi w'Umufaransa Alexandre Geniez ni we wegukanye umwanya wa mbere mu gace ka mbere k'isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda ry'uyu mwaka wa 2022 ryatangiye kuri iki cyumweru tariki 20 Gashyantare. Uyu mugabo w'imyaka 33 ukinira ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa yarushije abandi bose gukoresha ibihe byiza kuko ibilometerro bine byari bigize aka agace k'umusogongero yabinyanyagiye mu minota 4 n'amasegonda 41. Alexandre Geniez yatangaje ko n'ubwo atakwizera kuba uwa mbere mu isiganrwa ryose mu gihe rizaba rigeze ku musozo, ik'ingenzi ngo ni uko yatangiye neza. Ku mwanya wa kabiri muri iyi prologue haje Jonathan Valencia Restrepo, Umunyakolombiya wo mu ikipe ya Androni Giocattoli yo mu Butaliyani, na ho uwa gatatu aba Sandy Dujardin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa....
Abakinnyi batanu b’ibihangange bazwiho kwicisha bugufi kurusha abandi ku isi

Abakinnyi batanu b’ibihangange bazwiho kwicisha bugufi kurusha abandi ku isi

Imikino
Kwamamara no kugira ubutunzi ku rwego rwo hejuru akenshi bihuzwa no gushaka icyubahiro kidasanzwe no kwiyumvamo ikuzo. Ibyo bikunze kugaragara mu bantu b'ibirangirire ku isi hose. Gusa hari bamwe mu bantu b'ibikomerezwa bakomeza kubaho baciye bugufi kabone n'ubwo baba barageze ku rwego ruhanitse haba mu kumenyekana haba no mu mitungo. Ikinyamakuru khelnow.com kiratubwira abakinnyi 5 b'umupira wamaguru bakomeye ku rwego rwisi bazwiho kwicisha bugufi kurusha abandi. 1.Ng'olo Kanté : Ni umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza no mu ikipe y'igihugu yu Bufaransa. Uyu musore ufite ababyeyi bakomoka muri Mali azwiho guhora yisekera aho ari hose, agakundwa na benshi ndetse rimwe na rimwe aba yishimiwe n'abantu bo mu makipe bahanganye kubera umutima we mwiza. Ng'olo Kanté...