
BAL 2022: REG Basketball Club mu makipe ane yasezerewe muri kimwe cya kane k’irangiza
Ku wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena i Remera, ikipe ya REG Basketball Club yo mu Rwanda yasezerewe na Forces Armées et Police yo muri Kameruni muri kimwe cya kane k'irangiza k'irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda.
Ikipe y'Ikigo k'Igihugu Gishinzwe Ingufu yatunguwe na Forces Armées et Police iyitsinda amanota 66 kuri 63. Muri uyu mukino FAP yakomeje kuza imbere ya REG Basketball Club mu duce twose uko ari tune. Usibye Thomas Cleveland na Axel Mpoyo abandi bakinnyi bose ba REG bagaragaje intege nke.
John Pack umutoza wa REG Basketball Club yatangaje ko abasore be bananiwe gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze iminsi bitoza, yongeraho ko aticuza kuba yarasezereye igitaraganya abakinnyi Ntore Habimana na Pitchou Manga akabasimbuza Kenny ...