Wednesday, October 21
Shadow

Ibyiza nyaburanga

Wari uzi amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi?

Wari uzi amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi?

Ibyiza nyaburanga
Amazi atemba ahantu hahanamye yitwa amasumo. Hirya no hino ku isi aya masumo arahari ariko hari atangaje kurusha ayandi. Isumo rya Victoria muri Zimbabwe: Ni isumo ritangaje aho amazi amanuka ahareshya na metero 130 z’ubuhaname. Iri sumo kandi rifite ubugari bwa kilometer imwe n’igice. Igitangaje kurushako kuri iri sumo rya Victoria ni uko igihu giterwa n’aya mazi yisuka kigaragarira mu bilometero 70 byose uturutse aho iri sumo riri kandi urusaku rw’amazi yaryo rukumvukanira mu bilometero 40. Amasumo ya Plitvice muri Croatie: Aya masumo aherereye muri pariki ya Croatie akaba ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Isumo rya Niagara: iri sumo riza ku mwanya wa mbere rw’amasumo azwi cyane ku rwego r...
Kwita izina 2020: abana 24 b’ingagi bazahabwa amazina hiyambajwe ikoranabuhanga

Kwita izina 2020: abana 24 b’ingagi bazahabwa amazina hiyambajwe ikoranabuhanga

Ibyiza nyaburanga
Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB) bwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uyu mwaka uzaba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya virusi ya Corona. Abana 24 b’ingagi ari bo bazitwa amazina mu muhango uteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2020 Igikorwa cyo Kwita Izina gisanzwe kitabirwa n’abashyitsi bo mu gihugu imbere, ingagi ziba zavutse buri mwaka zigahabwa izina, mu muhango umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo. Gusa uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus, uyu mwaka iki gikorwa kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umunsi kizaberaho uzahurirana n’umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ngagi ukaba n’umunsi impirimbanyi mu kwita ku ngagi Dian Fossey, yashingiyeho ikigo Karisoke Resear...
Ibintu 4 bishobora kudindiza ubukerarugendo

Ibintu 4 bishobora kudindiza ubukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Hari bamwe bakeka ko ubukerarugendo ari umurimo woroshye,  ukorwa mu gihe iyindi yose yagiye mu buryo. Iyo bwitaweho uko bisabwa nta kabuza butanga umusaruro ufatiye runini igihugu n’abaturage. Gusa hari ibintu bine by’ingenzi bikwiye kwirindwa kugira ngo ubukerarugendo butadindira n’ibyo bwari butegerejweho bikagenda nka Nyomberi. Intambara, umutekano muke n’ubugizi bwa nabi Birumvikana ko nta mukerarugendo waba afite amakuru y’uko ahantu runaka hatari umutekano usesuyte ngo abe yafata umwanzuro wo kuhatemberera azi neza ko ashobora kuhagirira amakuba. Ni yo mpamvu, ibihugu runaka bisabwa kubungabunga ituze mu gihugu. Ku bihugu cyangwa ahantu higeze kurangwa umutekano muke, intambara cyangwa imidugararo, biba bisabwa kugerageza guhindura isura kugirango ba mukerarugendo babe batinyu...
Amashami y’ingenzi agize hoteli

Amashami y’ingenzi agize hoteli

Ibyiza nyaburanga
Inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo David W. Howell igaragaza inzego nibura esheshatu zigomba kugaragara muri hoteli iyo ari yo yose. Ubuyobozi (administration): Buri hotel igomba kugira umuyobozi (Manager), umwungirije (assistant manager), abacungamari, abashinzwe abakozi n’abashakisha amasoko. Abakira abashyitsi (Front Office): Abagize iki kiciro ni bo abaclients bahita bahitiraho iyo baje muri hotel bakabafasha mu byerekeranye no kubaha ibyumba kubafasha imizigo bazanye no kubaha amakuru anyuranye yerekeranye na hoteli. Abakora isuku (Housekeeping): Uruhare rw’aba bantu ni runini kuko batuma hotel, ibyumba byayo n’ahandi hantu hafite aho hahuriye na yo hahorana isuku. Abashinzwe ibiribwa n’ibinyobwa (Food and Beverages): Kubera ko ibyo kurya n’ibyo kunywa ari inkingi y...
Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Ibyiza nyaburanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  iterambere (RDB) kiravuga ko muri iki gihe ubukerarugendo bushingiye ku nyoni busigaye butuma ba mukerarugendo basura ibyiza bitatse u Rwanda bagatinda kuhava.   Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amoko y’inyoni agera kuri 700.By’umwihariko muri pariki y’Akagera habarizwa amoko 525 harimo ane yihariye, muri Pariki ya Nyungwe harimo asaga arimo 27. Ngoga Telesphore ukora mu Ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi muri RDB, yavuze ko ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bwitabirwa ahanini n’abanyamahanga biganjemo abakunda kureba inyoni, baza bashaka kumenya amoko yazo anyuranye, ndetse ngo hari n’abaza bafite urutonde rwazo babwiwe. Avuga ko gusura inyoni bitandukanye no gusura izindi nyamaswa kuko bisaba kubikunda no kwiha igihe, ibintu...
Ibyo wamenya ku nyamaswa eshanu zikomeye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

Ibyo wamenya ku nyamaswa eshanu zikomeye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

Ibyiza nyaburanga
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zisurwa cyane n’abantu benshi bitewe n’inyamaswa nyinshi ziyigaragaramo. Iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, igahana imbibi n’igihugu cya Tanzania. Ni pariki ifite ubuso burenga km2 1200. Iyo winjira uca mu Karere ka Kayonza, ugasohokera mu Karere ka Nyagatare. Uturutse i Kigali, kugera kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera ni urugendo rwa kilometero 108 harimo 80 zo kuva Kigali ugera i Kabarondo, ubundi ugatangira urugendo mu muhanda urimo kaburimbo yoroheje rungana na kilometero 28. Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ifite kilometero kare 2800 harimo kilometero kare 300 zari zemerewe guhigirwamo inyamanswa, mu 2007 yaje kugabanywa igice kimwe gihabwa abanyarwanda bari batahutse isigarana kilometero kare ...