Friday, September 30
Shadow

Dusohokere he?

Ku munsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo ibihugu byongeye kwibutswa kubushyiramo imbaraga.

Ku munsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo ibihugu byongeye kwibutswa kubushyiramo imbaraga.

Dusohokere he?
Ku itariki ya 27 Nzeri 2022 isi yose yongeye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubukerarugendo. Kuri iyi nshuro umuhango wo kwizihiza uwo munsi wabereye mu ntara ya Bali muri Indoneziya. Mu butumwa bwatanzwe kuri uwo munsi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bukerarugendo UNWTO amahanga yose yongeye kwibutswa ko agomba kurushako gushyira imbataga mu bikorwa biteza imbere ubukerarugendo. Ibihugu byongeye gukangurirwa gushora imari mu mishinga yo muri urwo rwego kugira ngo abantu benshi babone akazi biteze imbere. Ku rundi ruhande ba Mukerarugendo na bo bongeye gusabwa kuzuza inshingano zabo zirimo kubaha umuco nindangagaciro by'ahantu batemberera, kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima no kwirinda guteza akaduruvayo mu bice baba basuye. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "Rethi...
Yasanze amadolari mu mugati yari agiye kurya

Yasanze amadolari mu mugati yari agiye kurya

Dusohokere he?
Ku wa gatatu w'iki cyumweru tariki 21 Nzeri 2022 umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatunguwe no gusanga amadolari 543 munsi y'umugati wa hamburger yari amaze kugura mu iduka ricuruza ibyo kurya. Joann Oliver utuye mu mujyi wa Jackson muri Leta ya Georgia yaguze hamburger mu iduka rya KFC ayijyana ku kazi kugira ngo aze kuyifashisha nk'ifunguro rya saa sita. Mu gihe yari atangiye kurya yatunguwe no kubona amadolari munsi y'umugati ahita abimenyesha urwego rwa polisi. Ayo madolari yahise asubizwa ba nyiriduka yari yaguzemo hamburger bamushimira uwo mutima mwiza yagize ndetse bamwiseguraho kubera uburangare bari bagize. Bahise kandi bamusubiza amafaranga yari yishyuye bamwongereraho n'indi hamburger y'ubuntu. Imigati yo mu bwoko bwa hamburger iracuruzwa cyane muri Leta ...
Inkuba yakubise ba mukerarugendo mu gihe umwe muri bo yari ari mu kwezi kwa buki

Inkuba yakubise ba mukerarugendo mu gihe umwe muri bo yari ari mu kwezi kwa buki

Dusohokere he?
Ku wa kane w'icyumweru gishize muri Espagne mu burengerazuba bw'ikirwa cya Majorque inkuba yakubise abakerarugendo babiri irabahitana. Iyi nkuba yakubise mu ma saa cyenda n'igice z'amanywa yabanje kwica umugabo w'Umusuwisi w'imyaka 65 ikurikizaho undi mugabo w'Umudage w'imyaka 51 wari uri muri metero 15 uvuye aho uwa mbere yari ari. Uriya musaza w'Umusuwisi nta bwo yigeze asamba na ho Umudage yahawe ubufasha bwihutirwa ariko na we biranga biba iby'ubusa yitaba Imana asize umugore we bari bari kumwe mu kiruhuko cy'ukwezi kwa buki dore ko ari bwo bari bakimara gukora ubukwe. Uwo mugore we bari kumwe yahise ahura n'ikibazo kihungabana yahise akurikiranirwa hafi ahabwa ubufasha bwa ngombwa. Abantu bose bari bari kuri icyo kirwa bahise basabwa kuhava igitaraganya mu rwego rwo kwirinda...
Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Dusohokere he?
Umukinnyi ukomeye mu bakanyujijeho wanakiniye ikipe y'igihugu yu Bufaransa y'umupira w'amaguru Lilian Thuram ku itariki ya 23 Kanama 2022 yasezeranye n'umugore we Kareen Guiock ariko ubukwe bwabo bubangamira umudendezo w'abatuye hafi y'aho bwabereye. Ubwo bukwe bwabaye ibirori by'akaraboneka ariko bigeze mu masaa saba z'ijoro harashwe indimi z'umuriro mu kirere feux d'artifice cyangwa fireworks bibangamira abantu batuye muri ako gace ka Fontainebleau ubwo bukwe bwabereyemo kuko urusaku rw'iyo miriro yaraswaga rwababujije gusinzira. Amakosa yakozwe ni uko izo ndimi z'umuriro zarashwe mu masaha akuze kandi uruhushya rwari rwatanzwe rwavugaga ko ibirori bitagombaga kurenza i saa tanu n'igice z'ijoro. Nyuma y'icyo gikorwa cyabangamiye abaturage, Meya wa Fontainebleau yamaganye ibyaba...
Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Dusohokere he?
Ku wa gatanu tariki 5 Kanama 2022 umugore w'Umwongerezakazi yapfuye urupfu rutunguranye ari mu rugendo rw'indege yavaga muri Hong Kong yerekeza mu Bwongereza, urugendo rurakomeza ku buryo abo mu muryangowe bari kumwe bagumye hafi y'umurambo we mu gahinda kenshi mu gihe kingana n'amasaha 8. Helen Rhodes umubyeyi w'abana babiri yasinziriye ubudakanguka ubwo bari mu rugendo we n'umugabo we n'abana be babiri. Abantu bageregeje kumuha ubutabazi ngo barebe ko yakanguka ariko biba iby'ubusa kuko yari yamaze gupfa urupfu rw'amarabira. Indege yakomeje kuguruka, umurambo wa nyakwigendera na we uguma aho yari yicaye, abo mu muryango we na bo bakomeza kuba hafi aho, urugendo rurakomeza mu gihe cy'amasaha umunani yose kugeza ubwo indege yagwaga ku kibuga cya Frankfurt mu Budage. Umurambo w'uwo m...
Itabi ry’ikigoma umwihariko wa La Casa del Habano ryabaye nk’ikigirwamana muri Cuba.

Itabi ry’ikigoma umwihariko wa La Casa del Habano ryabaye nk’ikigirwamana muri Cuba.

Dusohokere he?
Umwe muri ba nyir’amaduka ya La Casa del Habano witwa  Reynaldo Gonzalez avuga ko kunywa itabi ry’ibigoma ari ukwiyegereza Imana, ngo bikaba ari na byo bituma iri tabi rihora rihabwa umugisha rikarushaho kumenywa no gukundwa ku isi yose. Uyu mugabo yemeza kandi ko ikigoma ari umuco w’umuturage wa Cuba uwo ari we wese wiyubashye. Iduka rye rifatwa nka hamwe mu hantu haryoshya ikigoma cyane dore ko ba mukerarugendo baba bacicikana baje gutumura ku iryo tabi ry’agaciro Riherereye ahitwa Old Havana. Umuntu utanywa ikigoma ngo aba ari umunyabyago Abakunzi b’iri tabi badatinya kuvuga ko Imana ibaheramo ingabire bavuga ko kunywa ibigoma ari kimwe mu bintu bishimisha kuri iyi si. Gusa ngo bumva bagiriye impuhwe umuntu wese udashobora kubona ikigoma. Kubera ko ibigoma bihenda ugereranyije...