Friday, May 20
Shadow

Ayandi

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Ayandi, Imyidagaduro
Umukinnyi w'igihangange wa filimi Chuck Norris yamamaye cyane mu gukina filimi z'imirwano. Uyu musaza w'Umunyamerika w'imyaka 81 azwi cyane muri filimi zakunzwe ku isi yose nka Portés Disparus (Missing in Action), La Fureur du Dragon (the Way of the Dragon) n'izindi. Aya ni amahame 10 Chuck Norris agenderaho mu buzima bwe nk'umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe nk'umuntu: 1.Nzatanga imbaraga zange zose kugira ngo ntere imbere. 2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi. 3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n'ubudahemuka mu muryango wange. 4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro. 5.Mu gihe nzaba nta kintu kiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera. 6...
Mu Bushinwa hubatswe etaje ifite amagorofa 10 mu munsi umwe n’amasaha 4.

Mu Bushinwa hubatswe etaje ifite amagorofa 10 mu munsi umwe n’amasaha 4.

Ayandi
Kompanyi y’ubwubatsi ya Broad Group ifite ikicaro i Changsha mu Bushinwa, yakoze ibidasanzwe yubaka inyubako y’amagorofa icumi mu masaha 28. Iyi kompanyi yamamaye cyane mu bwubatsi bw’amahoteli, inyubako z’ibiro n’amacumbi kuva igihe yashingwaga mu mwaka wa 1988. Izwiho kubaka amazu mu gihe gito gishoboka. Umuturirwa mushya yawubatse mu masaha 28 gusa. Hifashishijwe uburyo bushya bw’imyubakire bwitwa 5D aho bategura mbere ibikoresho byose bigomba kwifashishwa, bakanabumba ibimeze nk’inkuta bagenda bagerekeranya mu gihe cyo kubaka bityo ugasanga bitwaye igihe gito cyane kugira ngo inyubako ibe irangiye. Gutegura iyubakwa ry’inzu nk’iyi bikorwa mbere ku kigero cya 95 % ku buryo ibikorerwa ahagomba gushingwa iyo nyubako bishyirwa ku gipimo cya 5%. Ibikorwa bibanza gutegurwa mb...
Kurya chocolat bituma umuntu agira imisatsi myiza

Kurya chocolat bituma umuntu agira imisatsi myiza

Ayandi
N’ubwo kugira ngo umusatsi urusheho kugaragara neza hari ibisabwa kuwushyiramo (produits n’amavuta), ubushakashatsi bumaze kwerekana ko hari ibiribwa bimwe na bimwe bituma umusatsi uba mwiza. Muri ibyo biribwa chocolat iri mu biza ku isonga. Ricardo Vila Nova impuguke ishinzwe ibirebana n’ubwiza bwo mu maso no ku mutwe mu isosiyete yitwa Urban Retreat avuga ko kurya chocolat y’umukara bifasha ingirabuzima itanga ibara ry’umusatsi (mélanine) gukora cyane bigatuma umuntu atazana imvi imburagihe ahubwo imisatsi igahora itohagiye kandi icyeye. Usibye chocolat y’ibara ry’umukara, ibindi biribwa bifasha umusatsi guhora ari mwiza ni amafi ngo kuko iyo umuntu ayariye bifasha umusatsi koroha ntiwumagare na ho avocat igafasha umusatsi kunoga no kubengerana.  Impuguke Vila Nova ivuga ko ibi...
Itabi ry’ikigoma umwihariko wa La Casa del Habano ryabaye nk’ikigirwamana muri Cuba.

Itabi ry’ikigoma umwihariko wa La Casa del Habano ryabaye nk’ikigirwamana muri Cuba.

Ayandi, Dusohokere he?
Umwe muri ba nyir’amaduka ya La Casa del Habano witwa  Reynaldo Gonzalez avuga ko kunywa itabi ry’ibigoma ari ukwiyegereza Imana, ngo bikaba ari na byo bituma iri tabi rihora rihabwa umugisha rikarushaho kumenywa no gukundwa ku isi yose. Uyu mugabo yemeza kandi ko ikigoma ari umuco w’umuturage wa Cuba uwo ari we wese wiyubashye. Iduka rye rifatwa nka hamwe mu hantu haryoshya ikigoma cyane dore ko ba mukerarugendo baba bacicikana baje gutumura ku iryo tabi ry’agaciro Riherereye ahitwa Old Havana. Umuntu utanywa ikigoma ngo aba ari umunyabyago Abakunzi b’iri tabi badatinya kuvuga ko Imana ibaheramo ingabire bavuga ko kunywa ibigoma ari kimwe mu bintu bishimisha kuri iyi si. Gusa ngo bumva bagiriye impuhwe umuntu wese udashobora kubona ikigoma. Kubera ko ibigoma bihenda ugereranyije...