Volleyball: Ibigwi n’amateka bya Groupe Scolaire y’i Butare
Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare ni ishuri rifite amateka aremereye mu ireme ry’uburezi no mu bikorwa bya siporo. Mu myaka yashize Groupe Scolaire yaramamaye cyane mu mikino haba mu mupira w’amaguru no muri volleyball ari na yo tugiye kwibandaho.
Mu myaka ya vuba, ba Padiri Emmanuel Kayumba na Pierre Celestin Rwirangira bakunze kugarukwaho nka bamwe mu bayobozi ba Groupe Scolaire bashyigikiye volleyball nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Gusa umusingi w’ubuhangange w’iri shuri rikunda kwitwa Indatwa wubakiye ku bafurere b’abashariti (Frères de la Charité) bayoboye iki kigo bakakigeza ku gasongero ka volleyball yo mu Rwanda.
Mu myaka ya za 1980 ishyira za 90, abafurere nka Gaston na Bernard bakoze akazi gakomeye, bashimangira ibyari byaratangijwe n’abababanjirije, aho intego yari...