Friday, April 19
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Yataye abana be mu modoka nyuma yo gukora impanuka

Yataye abana be mu modoka nyuma yo gukora impanuka

Ayandi
Mu gace ka Assérac mu Burengerazuba bw’u Bufaransa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yakoze impanuka ahita atoroka asiga abana be babiri yari atwaye. Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije uyu mugabo yagenderagaho. Nyuma yo gukora impanuka imodoka ikibirindura, uwari uyitwaye yahisemo kuyabangira ingata. Abashinzwe ubutabazi ni bo baje basanga abana babiri bakiri mu modoka bakomeretse byoroheje bajyanwa kwitwabwaho mu bitaro bya Saint Nazaire. Inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uwakoze impanuka zimusanga iwe mu rugo nyuma y’amasaha atatu. Yahise atabwa muri yombi aregwa gukomeretsa atabigambiriye no gutererana umuntu uri mu kaga. Ikiyongera kuri ibi ni uko imodoka yari itwaye nta bwishingizi yari ifite kandi nta bwo yari yarakorewe ubugenzuzi (inspection technique). Urukiko rwih...
Nijeriya na Kote Divuwari zizahurira ku mukino wa nyuma wa CAN

Nijeriya na Kote Divuwari zizahurira ku mukino wa nyuma wa CAN

Imikino
Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024 amakipe y’ibihugu ya Nijeriya na Kote Divuwari yakatishije itike ya finale mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu muri Kote Divuwari. Mu mukino wa mbere wa kimwe cxya kabiri k’irangiza watangiye i saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, Nijeriya yatsinze Afurika y’Epfo kuri penaliti 4 kuri 2. Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1, hongerwaho iminota 30 ntihagira igihinduka. I saa yine z’ijoro hakurikiyeho umukino wahuje Kote Divuwari na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu mukino warangiye Kote Divuwari itsinze igitego 1 ku busa cyabonetse ku munota wa 65 w’umukino gitsinzwe na Sebastien Haller. Ku wa gatandatu hateganyijwe umukino wo guhatanira u...
Anantara, kamwe mu duce dukurura ba Mukerarugendo mu birwa bya Maurice

Anantara, kamwe mu duce dukurura ba Mukerarugendo mu birwa bya Maurice

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Ibirwa bya Maurice ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukerarugendo bwateye imbere biturutse ku bwiza karemano. Agace kitwa Anantara ni kamwe mu dusurwa cyane. Anantara iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Maurice ikagira ahantu nyaburanga henshi kandi heza. Ahitwa Anantara Iko ho harahebuje kuko hatunganyijwe by’umwihariko mu rwego rwo gukora ikinyuranyo. Iyo wasohokeye aho hantu nta kindi kintu uba ushobora kubona usibye urusobe rw’ibinyabuzima bigizwe n’ibimera, amazi n’utunyamaswa. Ushobora gukora urugendo rw’ibilometero utarabona andi mazu atuwemo n’abaturage. Serivisi z’ubukerarugendo ushobora kubona muri Anantara Iko igihe wahasohokeye ni ibintu biranga umuco w’icyo gihugu, koga mu mazi y’urubogobogo, amafunguro ya gakondo n’aya kizungu ndetse n’imikino y’u...
Yannick Noah amaze gushaka umugore wa kane

Yannick Noah amaze gushaka umugore wa kane

Ayandi, Imyidagaduro
Umugabo wabaye icyamamare mu mukino wa Tennis ndetse no muri muzika yamaze kwemeza ko amaze kwemeranya kubana n’umugore wa kane witwa Malika. Uyu mugabo w’Umunyakameruni ariko ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa yari aherutse gutangaza ko nta kifuzo cyo kongera gushaka umugore afite nyuma yo gutandukana n’abagore batatu bose. Yongeye gutungurana ubwo yatangazaga ko amerewe neza mu rukundo na Malika w’imyaka 32 akaba amurusha imyaka 31 kuko we afite imyaka 63. Malika na we akomoka muri Afurika, papa we akaba akora mu birebana n’ububanyi n’amahanga. Umugore wa mbere Yannick Noah yashatse ni Cécilia Rodhe bambikanye impeta mu mwaka wa 1984 babyarana abana babiri ari bo Joakim Noah na Yéléna Noah. Yannick Noah na Cécilia Rodhe baje gutandukana Noah arongora umunyamideli w’Umwonge...
Police FC yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari

Police FC yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari

Imikino
Ku wa kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cyitiriwe ubutwari itsinze APR FC ku mukino wa nyuma. Umukino warangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2 kuri 1. APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cya Yunusu Nshimiyimana igice cya mbere cy’umukino kigitangira. Mu gice cya kabiri Police FC yarishyuye ndetse umukio ugiye kurangira yongeramo igitego cya kabiri k’intsinzi. Ibitego bya Police FC byombi byatsinzwe na Peter Agblevor. Mu kiciro cy’amakipe y’abagore, igikombe cy’ubutwari cyatashye mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon sport igitego kimwe ku busa. Muri kimwe cya kabiri k’irangiza,ikipe ya Police FC yari yakuyemo Rayon Sport na ho APR FC yari yasezereye Musanze FC. Jean Claude MUNYANDINDA
Ingoro 10 z’akataraboneka z’abami n’abaperezida ku isi

Ingoro 10 z’akataraboneka z’abami n’abaperezida ku isi

Ibyiza nyaburanga
Hirya no hino ku isi abami n’abaperezida bagira ingoro ziteye amabengeza. Tugiye kubagezaho ingoro icumi zatoranyijwe nk’inziza kurusha izindi ku isi. 1- Ingoro ya Quirinal mu Butaliyani Iyi ngoro ifatwa nk’ikimenyetso cya Leta y’u Butaliyani. Yubatse ku musozi usumba iyindi mu misozi irindwi igize umugi wa Roma. Ni ho Perezida w’u Butaliyani atuye. Ingoro ya Quirinal yubatswe mu kinyejana cya 16 kugira ngo izabe icumbi rya Papa nyuma iza guhinduka icumbi ry’abami b’u Butaliyani. Kuri iyi ngoro tuhasanga ibibumbano bya Petero na Pawulo intumwa. Hagaragaramo kandi ishusho ya Bikira Mariya n’Umwana Yezu. 2- Ingoro y’Umuseke muri Brezili (Le palais de l'Aurore) Ni icumbi rya Perezida wa Brezili ryubatse mu murwa mukuru Brazilia. Yubatse mu burasirazuba bw’uyu mujyi ku mwi...
Wari uzi ko hari inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni cyangwa inigwahabiri?

Wari uzi ko hari inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni cyangwa inigwahabiri?

Ibyiza nyaburanga
Akenshi tumenyereye ko inyamaswa zifite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere ari izo mu bwoko bw’inyoni cyangwa udusimba tw’inigwahabiri. Gusa hari inyamaswa zo mu bindi byiciro na zo zishoboka kugendera mu kirere. Agacurama Ni inyamaswa ibarizwa mu kiciro k’inyamabere. Agacurama kifashisha akugara gahuza intoki zako kandi kakaba gafashe no ku gatuza. Aka gatuza ni ko gaha imbaraga agacurama kugira ngo ako kugara (kagereranywa n’amababa) gashobore kunyeganyega bityo agacurama gashobore kuguruka. Inkima Hari ubwoko bw’inkima bushobora kuguruka. Izo nkima zifashisha umurizo wazo kugira ngo zishobore kuguma mu kirere. Gusa ntabwo ari inkima zose zifite ubushobozi bwo kuguruka. Inkima ziguruka ni izo mu bwoko bwihariye bwa Pteromyini. Inzoka Hari ubwoko bw’inzoka zig...
Inyamaswa 3 zigenda buhoro kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 3 zigenda buhoro kurusha izindi ku isi

Ayandi
Mu minsi ishize Mukerarugendo.rw yabagejejeho inyamaswa zirusha izindi kwihuta ku isi. Ubu noneho tugiye kubabwira inyamaswa eshatu zigendera ku muvuduko wo hasi kurusha izindi. Inyoni yitwa bécasse Ni inyoni iba mu bice bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Ni yo nyoni ya mbere iguruka ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi ku buryo idashobora kurenza ibilometero 8 inshuro imwe. Igifwera Igifwera bakunze kwita ikinyamunjonjorerwa cyangwa ikinyamushongo kigendera ku muvuduko muto cyane ungana urutwa n’umuvuduko w’umuntu inshuro 100 zose. Ifi yitwa hippocampe Ubu bwoko bw’amafi bugendera ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi cyane. Hippocampe yoga ku ntera ya metero imwe n’igice ku isaha (1,5 m/h). Gentil KABEHO
Umwaka wa 2023 wasize intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera zipfuye

Umwaka wa 2023 wasize intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera zipfuye

Ibyiza nyaburanga
Intare ebyiri mu zari zarazanywe muri Pariki y’Akagera zapfuye mu mwaka wa 2023 zizize izabukuru. Nyuma y’imyaka umunani zizanywe muri iyi pariki, intare yitwa Ntwari n’iyitwa Ngagari zapfuye zishaje. Iya mbere yari ifite imyaka 13 iya kabiri ikagira 12. Izi ntare zari zarazanywe mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko izi nyamaswa zari zitangiye gucika kubera ba rushimusi. Ibi byatumye zongera kororoka ku buryo ubu muri Pariki y’Akagera hari intare zigera kuri 60. Ubuyobozi bw’iyi pariki butangaza ko usibye intare, n’izindi nyamaswa ziyongereye muri rusange ku kigero cya 127% guhera mu mwaka wa 2010. Ibarura ry’inyamaswa riheruka gukorwa ryagaragaje ko Pariki y’Akagera irimo inyamaswa z’inyamabere 11338 mu gihe mu myaka 13 ishize zari 5000. Mary IRIBAGIZA  
Inkuru y’akababaro: Théophile MINANI wamamaye muri Volleyball yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Théophile MINANI wamamaye muri Volleyball yitabye Imana

Imikino
Ku wa mbere ku itariki ya 8 Mutarama 2024 uwahoze uri umukinnyi ukomeye wa Volleyball mu Rwanda Théophile Minani yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Ni inkuru y’incamugongo ku bantu bamumenye nk’umukinnyi mwiza mu makipe anyuranye yakiniye. Minani yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe y’Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare guhera mu mwaka wa 1987. Yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho kuko yayifashije gutwara ibikombe mu marushanwa atandukanye. Minani ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yabayeho mu myaka ya za 90 ariko itaramaze igihe. Mbere gato ya jenoside yakorewe abatutsi, Théophile Minani yakiniraga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yigaga mu Ishami ry’Amategeko. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ...