Friday, April 19
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Nyuma y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama gikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bihabera. Mukerarugendo yongeye kuhatemberera kugira ngo na yo ihatembereze abasomyi bacu. Muri Nyarutarama Sports Trust Club habera imikino itandukanye ari yo Tennis, ingororangingo (gym), aerobics ikinwa iherekejwe na muzika, koga (swimming) na Tennis ikinirwa ku meza (table tennis /tennis de table). Hari kandi serivisi ya sauna na massage bifasha abantu gutandukana n’amavunane. Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema avuga ko mu gihe cya vuba bateganya kuzana indi mikino mishya mu rwego rwo kurushaho kongera amahitamo y’abasura iki kigo. Ati “Mu minsi iri mbere tuz...
APR Basketball Club yasoje urugendo yagiriraga muri Qatar

APR Basketball Club yasoje urugendo yagiriraga muri Qatar

Imikino
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura irushanwa rya Basketball Africa League 2024, ikipe y’APR Basketball Club yagiriye muri Qatar uruzinduko rw’umwiherero rwamaze iminsi 10. Iyi kipe yakoze imyitozo ndetse iboneraho gukina imikino 5 ya gicuti yo kwipima. Iyo mikino yayihuje n’amakipe atanu yo muri Qatar. APR Basketball Clu yatsinze iyi mikino yose uko ari itanu mu buryo bukurikira: Tariki ya 23 Gashyantare 2024: APR Basketball Club – Al Wakram 108 – 80                                              Tariki ya 24 Gashyantare 2024: APR Basketball Club – Al Rayyan 84 – 77                                                  Tariki ya 25 Gashyantare 2024: APR Basketball Club  - Al Wakram 110 – 77                                              Tariki ya 27 Gashyantare 2024: APR Basketball Club – A...
Inama 5 zifasha ba mukerarugendo kwitegereza inyamaswa

Inama 5 zifasha ba mukerarugendo kwitegereza inyamaswa

Ibyiza nyaburanga
Kureba inyamaswa ntabwo byorohera ba mukerarugendo bajya kuzisura. Kugira ngo umenye aho inyamaswa ziherereye, ushobore kuzegera ntiziguhunge bisaba ubwitonzi. Hari inama eshanu zishobora kubigufashamo. Guceceka no kwihisha Ikintu k’ibanze gisabwa abashaka kureba inyamaswa ni uguceceka. Ikindi ugomba kwitwararrika ni ukugenda buhoro ureba aho ukandagiza ibirenge kugira ngo amababi yumye y’ibiti adateza urusaku. Kuri ibi hiyongeraho no kwirinda kwitera imibavu ishobora guhumurira inyamaswa bikaba byatuma zikwikanga. Kwisanisha n’ibiti n’ibyatsi Si ngombwa kwambara imyenda y’amabara ashitura kuko ayo mabara yatuma inyamaswa wifuza kureba zikubona ukiri kure zigahunga. Ni byiza kwambara imyenda ifite amabara ya kaki, icyatsi kibisi cyangwa imyenda isa n’ibiti n’ibyatsi biri ...
Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Ayandi
Nyuma y’igihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine akundana na Alina Kabaeva, hari amakuru yemeza ko aba bombi bashobora kuba batariki kumwe bityo uyu mugabo w’igihangange akaba arimo gukundana n’umugore mushya. Mu buzima bwe Vladimir Poutine yaranzwe no gukundana n’abagore batandukanye mu bihe binyuranye. Umugore we w’isezerano Lioudmila Alexandrovna Chkrebneva wakoraga mu ndege babyaranye abana babiri. Nyuma yaho Poutine yisanze akundana na Svetlana Krivonogikh wakoraka akazi ko mu rugo. Mu mwaka wa 2001 yatangiye gukundana na Alina Kabaeva wari umutoza w’imikino ngororamubiri. Amakuru avuga ko Poutine na Kabaeva babyaranye abana bane. Nyuma yo kwaduka kw’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Alina Kabaeva ntabwo akunze kugaragara nk’uko byari bimeze mbere bikavugwa ko akens...
APR Basketball Club yatsinze umukino wa mbere wa gicuti muri Qatar

APR Basketball Club yatsinze umukino wa mbere wa gicuti muri Qatar

Imikino
Ikipe ya APR Basketball Club imaze iminsi ine muri Qatar aho yagiye gukomereza umwiherero wo kwitegura Basketball Africa League 2024 yaraye itsinze umukino wayo wa mbere wayihuje na Al Wakram yo muri icyo gihugu. Muri uyu mukino ikipe y’abasirikare b’u Rwanda yagaragaje ingufu nyinshi urangira itsinze Al Wakram amanota 108 kuri 80. Umukinnyi mushya uri mu bo APR Basketball Club iherutse gusinyisha ari we Dario Nathan Henry Hunt ari mu bagaragaje urwego rwo hejuru. Batanu babanje mu kibuga ku ruhande rw’APR Basketball Club ni Michael Dixon, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Adonis Filer, Bush Wamukota na Dario Nathan Henry Hunt. APR Basketball Club isigaje gukina indi mikino ine ya gicuti mu rwego rwo kwipima. Kuri uyu wa gatanu irahura na Al Rayyan, ku cyumweru ikazonge...
Tour du Rwanda 2024: Areruya Joseph yabaye uwa nyuma mu ntera ya 5

Tour du Rwanda 2024: Areruya Joseph yabaye uwa nyuma mu ntera ya 5

Imikino
Mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda 2024, umukinnyi y’Umunyarwanda Joseph Areruya ukinira ikipe ya Java Inovotec Pro Team yo mu Rwanda yaherukiye abandi mu gace ka gatanu ka Musanze – Kinigi ku wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2024. Muri aka gace ko gusiganwa buri wese ku giti cye aharanira gukoresha ibihe byiza bishoboka (Individual time trial = Course contre la montre individuelle) kareshyaga n’ibilometero 13, Areruya yaragaritswe kuko yisanze ku mwanya wa 75 ari na wo wa nyuma akoresha iminota 29 amasegonda 7 n’ibyijana 23. Ibi bisobanuye ko yarushijwe n’uwabaye uwa mbere muri akagace ari we Pierre Latour Umufaransa ukinira Total Energies iminota 5 amasegonda 35 n’ibyijana 44. Uku gukomeza kwitwara nabi muri iri siganwa byatumye Areruya yisanga ku mwanya wa 74 ari na wo ...
Amazi yahagaritswe gucuruzwa kubera kwikanga ko yahumanye

Amazi yahagaritswe gucuruzwa kubera kwikanga ko yahumanye

Ayandi
Mu Bufaransa amazi y’isoko ya Fiée des Lois yahagaritswe gukomeza gucuruzwa nyuma y’aho agaragaje ko yaba afite ubwandu bukomoka ku miti yica udukoko. Aya mazi asanzwe atunganywa n’uruganda ruherereye ahitwa Prahecq agacuruzwa hirya no hino mu mangazini yo mu Bufaransa yahise ahagarikwa igitaraganya kuko isuzuma ryagaragaje ko hari ubuziranenge atujuje. Gusa ikibazo ntabwo kiri ku rwego ruhambaye kuko ibyo ayo mazi atujuje ngo nta ngaruka zirebana n’ubuzima yagira ku bayanyoye. Iki gikorwa cyo guca aya mazi ku maguriro yose cyategetswe mu rwego rwo gukumira amakuba ashobora kwaduka nyuma. Uruganda rusanzwe rutunganya aya mazi rwahise rutegekwa gukora ibishoboka byose ngo ayo mazi abe yizewe atarangwamo inenge n’imwe mbere y’uko akomorerwa ngo yongere acuruzwe. Uru ruganda rwah...
APR Basketball Club igiye kumara iminsi 10 muri Qatar

APR Basketball Club igiye kumara iminsi 10 muri Qatar

Imikino
Ku wa mbere ku itariki ya 19 Gashyantare 2024, ikipe y’APR Basketball Club izerekeza muri Qatar mu rwego rwo gukomeza kwitegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024). Iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda irateganya kumara iminsi 10 muri icyo gihugu aho izakina imikino 5 ya gicuti mu rwego rwo kwipima. APR Basketball Club imaze iminsi yarongeyemo amaraso mashya harimo abanyamahanga bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo Zion Styles, Michael Dixon na Dario Nathan Henry Hunt. Aba baza biyongera ku bandi bakinnyi beza iyi kipe isanganwe nka Adonis Filer na Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza. Umunyamabanga mukuru w’ikipe y’APR Basketball Club Eric Kalisa Salongo yatangarije Mukerarugendo.rw ko intego bihaye ari ukugera ku mukino wa nyuma (finale) wa...
Volleyball: Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba irashaka kujegeza amakipe

Volleyball: Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba irashaka kujegeza amakipe

Imikino
Muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda imaze igihe gito itangiye hagaragaye amakipe mashya arimo abiri ya Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba mu Rwanda (East African University Rwanda). Intego y’aya makipe ngo ni ukugaragaza imbaraga zayo mu mwaka wa mbere hanyuma hakazakurikizaho gahunda yo gutwara ibikombe. Umuyobozi wa Kaminuza ya EAUR Dogiteri Callixte Kabera yabwiye Mukerarugendo ko bahagurukanye ubushake buhagije kuko amakipe yabo uko ari abiri (abakobwa n’abahungu) yombi yatangiriye mu kiciro cya mbere. Yongeraho ko batiyandikishije byo kurangiza umuhango ko ahubwo andi makipe agomba kurya ari menge kuko baje gutanga akazi. Ati “Mu gutangira, turashaka kubanza kujegeza amakipe yandi tukayereka ko natwe dukomeye, hanyuma guhera umwaka utaha natwe tukazaba turi abakandida ku b...
CAN 2023: Kote Divuwari yatangiye nabi birangira itwaye igikombe

CAN 2023: Kote Divuwari yatangiye nabi birangira itwaye igikombe

Imikino
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Kote Divuwari yegukanye igikombe cya 34 k’ibihugu mu mupira w’amaguru CAN 2023. Ibi yabigezeho  nyuma yo gutsinda Nijeriya ku mukino wa nyuma ibitego 2 kuri 1. Nijeriya nyamara ni yo yari yabanje igitego ariko ‘Inzovu’ za Kote Divuwari ntizacitse intege. Kote Divuwari yishyuye icyo gitego ndetse iza kongeramo icya kabiri k’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino. Kote Divuwari n’ubwo yegukanye iri kamba rya CAN ntabwo yari yatangiye neza kuko mu mikino yo mu matsinda iyi kipe yari yabonye amanota 3 gusa ku icyenda, iza kugira amahirwe yo kuzamuka nk’imwe mu makipe ya gatatu yatsinzwe bidakabije. Ibi byiyongeraho ko yari yanyagiwe mu buryo budasubirwaho n’ikipe y’igihugu ya Guineé Equatoriale yari yabatsinze ibi...