FERWACY: Olivier Grandjean wateguraga Tour du Rwanda yeguye
Umufaransa Olivier Grandjean uyobora itsinda ryateguraga isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda yamaze gushyikiriza Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY ibaruwa isezera.
Grandjean avuga ko intandaro yo gushyira iherezo ku mikoranire ya kompanyi ye na FERWACY ari uko bananizwa n'umuyobozi wa Tour du Rwanda muri iki gihe Freddy Kamuzinzi. Amakuru yizewe agera kuri Mukerarugendo.rw ni uko uyu mugabo Kamuzinzi yakunze kubangamira Olivier Grandjean na kompanyi ye mu bikorwa binyuranye bifitanye isano n'imigendekere y'iri siganwa ngarukamwaka. Uku kunanizwa Grandjean ntabwo yakwakiriye neza ku buryo ikifuzo ke cya nyuma cyari ari uko, kugira ngo akomeze imikoranire na FERWACY ari uko Kamuzinzi yabanza akavamo.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'ishyirahamwe FERWACY na b...