Thursday, April 18
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

APR Basketball Club atsinze REG Basketball Club yigarurira ikizere

APR Basketball Club atsinze REG Basketball Club yigarurira ikizere

Imikino
Ku wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 mu nzu y’imikino ya Lycée de Kigali mu Rugunga habereye umukino ukomeye wa shampiyona ya Basketball mu kiciro cya mbere mu Rwanda wahuje APR Basketball Club na REG Basketball Club. Muri uyu mukino watangiye i saa mbiri n’igice z’ijoro, ikipe y’APR Basketball Club yari ifite impungenge kuko yari imaze icyumweru ikubiswe n’undi mukeba wayo Patriotes Basketball Club amanota 73 kuri 59. Kuri iyi nshuro ariko n’ubwo bitoroheye Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Zion Styles Adonis Filer na bagenzi babo b’APR Basketball Club, byarangiye iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda itsinze ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda amanota 78 kuri 75. Nyuma y’uyu mukino, imitima ya benshi mu bakunzi b’APR Basketball Club yatangiye gutuza, babona ko ...
Uruhinja rwavukiye mu ndege ruhabwa impano idasanzwe

Uruhinja rwavukiye mu ndege ruhabwa impano idasanzwe

Ayandi
Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 muri Mexique umubyeyi yabyariye mu ndege iri mu kirere hanyuma ba nyir’ikompanyi iyo ndege ibarizwamo baha uruhinja impano itangaje y’amatike 90 y’ingendo ku  buntu. Iyo ndege ya kompanyi yitwa Aeromexico yavaga mu mujyi wa Mexico yerekeza mujyi wa Ciudad Juarez. Umubyeyi yagiye ku bise ku bw’amahirwe umwe mu bagenzi bari bayirimo yari umuganga ahita amufasha kubyara. Umwana yavutse neza ndetse na nyina nta kibazo yagize kuko na nyuma y’uko indege igera ku butaka bakomeje kwitabwaho no guhabwa ubufasha bakeneye. Ku rubuga rwa twitter ubuyobozi bwa kompanyi Aeromexico bwatangaje ko bagize umugisha. Baranditse bati bati “ Mu ndege yacu habereye igitangaza.” Uwo mubyeyi wabyariye mu ndege ni Umunyahayitikazi w’imyaka 31 na ho uwamubyaje n...
Abana batarageza ku myaka y’ubukure bibye banki

Abana batarageza ku myaka y’ubukure bibye banki

Ayandi
Mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 14 Werurwe 2024 abajura batatu bakiri abana bateye banki barayisahura. Ed Gonzalez umuyobozi w’ishami rya polisi mu mujyi wa Houston yatangaje ko abo bana batawe muri yombi uko ari batatu; umwe afite imyaka 11 undi 12 uwa gatatu akagira imyaka 16. Uyu muyobozi akomeza asobanura ko bose bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no gutera ubwoba. Televiziyo yo mu mujyi wa Houston yitwa ABC 13 yatangaje ko aba bana bagabye igitero kuri banki yitwa Wells Fargo hanyuma bashyira ibikangisho ku mukozi wayo bafata amafaranga bariruka. Ishami rya FBI ryo mu mujyi wa Houston ryahise rishyira ku rukuta rwa twitter amafoto y’abo bana yari yafashwe na camera zo kuri banki. Ayo mafoto ni yo yatumye abo bana ba “rute...
Dani Alves agiye kurekurwa atanze ingwate

Dani Alves agiye kurekurwa atanze ingwate

Imikino
Urukiko rw’ubujurire rwa Barcelone ku wa gatatu tariki 20 Werurwe 2024 rwanzuye ko umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyaburezili Dani Alves arekurwa by’agateganyo atanze ingwate y’amaero miliyoni imwe. Uyu mugabo w’imyaka 40 yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 23 yakoze mu kwezi k’Ukuboza 2022 mu bwiherero bw’akabyiniro gaherereye mu mujyi wa Barcelone muri Espagne. Dani alves yemeye ibyo urukiko rwamutegetse birimo kuzajya yitaba rimwe mu cyumweru ndetse na pasiporo ze ebyiri (iya Espanye n’iya Burezili)  zigafatirwa. Yavuze ati “Nemera kandi nizera ubutabera, nimfungurwa by’agateganyo ntabwo nzatoroka”. Uyu mukinnyi wamamaye nka myugariro w’iburyo mu ikipe ya FC Barcelone yo muri Espanye nd...
Shooting Touch Rwanda ikomeje umurego mu guteza imbere abagore n’urubyiruko

Shooting Touch Rwanda ikomeje umurego mu guteza imbere abagore n’urubyiruko

Ayandi
Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, umuryango Shooting Touch Rwanda wizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore. Imihango y’uyu munsi yariifite isura yihariye bwihariye kuko hakozwe urugendo rw’ibilometero bitanu ku maguru ndetse hakinwa imikino ya Basketball. Iyi gahunda yabereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’u Burasirazuba yitabiriwe n’abantu barenga 1000 barimo abagenerwabikorwa ba Shooting Touch, abakozi bayo, abafatanyabikorwa n’abashyitsi batandukanye. Urugendo rwatangiye i saa mbiri za mu gitondo rwari rufite intego yo kurushaho gushimamngira ihame ry’uburinganire no guha amahirwe angana abantu b’ibitsina byombi. Hakurikiyeho imikino ya Basketball hanyuma amakipe yitwaye nezaahabwa ibikombe ndetse n’abakinnyi babaye ityoza bagenerwa imidari. Kuri uyu munsi kandi...
BAL 2024: FUS Rabat yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Kalahari

BAL 2024: FUS Rabat yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Kalahari

Imikino
Ikipe ya Faith Union Sports (FUS) Rabat yo muri Maroke yaje ku isonga mu itsinda rya Kalahari (Kalahari Conference) mu irushanwa rya Basketball Africa League ry’uyu mwaka. Muri iyi mikino yaberaga muri Sunbet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, FUS Rabat yatahanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 84 kuri 75 mu mukino usoza wabaye ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024. Uyu wari umukino wa 3 FUS yari itsinze nyuma yo gutsinda umukino umwe wayihuje na Petro de Luanda yo muri Angola ndetse n’umukino ubanza wari warayihuje na Cape Town Tigers. Ku mwanya wa kabiri haje Patro de Luanda yatsinze imikino ibiri itsindwa indi ibiri naho Cape Town Tigers iza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umukino umwe igatsindwa imikino 3. Muri ...
Amavubi yerekeje muri Madagascar

Amavubi yerekeje muri Madagascar

Imikino
Mu ijoro ryo ku itariki 17 rishyira kuri 18 Werurwe 2024 ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yahagurutse i Kigali yerekeza Antananarivo muri Madagascar. Abakinnyi 19 ni bo bafashe indege bagiye gukina imikino ibiri ya gicuti yo kwipima. Abandi bakinnyi batandatu bazabasanga muri Madagascar. Ku wa gatanu tariki 22 Werurwe 2024 Amavubi y’umutoza Frank Stippler azahura n’ikipe y’igihugu ya Botswana na ho ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 u Rwanda rukazahura na Madagascar. Iyi mikino ibiri ya gicuti yo kwipima izafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kwitegura imikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu majonjora yo mu itsinda rya 3 muri Afurika mu rugendo rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe k’isi cya 2026. Hagati y’itariki ya 3 n’iya 11 Kamena 2024, u Rwanda ruzahura na Beni...
Gisagara Volleyball Club yatewe mpaga

Gisagara Volleyball Club yatewe mpaga

Imikino
Ku wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ikipe ya Gisagara Volleyball Club y’akarere ka Gisagara yakubiswe mpaga mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wagombaga kuyihuza na Rwanda Energy Group Volleyball Club. Muri uyu mukino wagombaga kubera mu nzu y’imikino y’ishuri ryitiriwe Mariya Umubyeyi w’Abamalayika (Notre Dame des Anges) i Remera ikipe ya REG Volleyball Club yahise yibonera intsinzi y’amaseti atatu ku busa (25-0, 25-0, 25-0) nyuma y’uko Gisagara Volleyball Club ihanishijwe mpaga kuko itigeze igera ku kibuga. Intandaro yo kutaza gukina ni uko iyi kipe y’akarere ka Gisagara yari ifite abakinnyi bakeya; abenshi mu b’ingenzi isanzwe ishingiyeho ngo ntabwo bari bahari kubera impamvu zinyuranye. Umwe mu basesenguzi ba volleyball umunyamakuru Amon Nuwamanya...
Umwana w’imyaka 12 yiyahuye anyuze mu idirishya ry’igorofa

Umwana w’imyaka 12 yiyahuye anyuze mu idirishya ry’igorofa

Ayandi
Mu mujyi wa Paris umurwa mukuru w’u Bufaransa ku wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024 umwana w’umuhungu yiyambuye ubuzima ubwo yanyuraga mu idirishya ry’inzu yabanagamo n’umuryango we mu igorofa rya gatatu yiyesura hasi ahita apfa. Icyo gikorwa giteye agahinda cyabereye mu mujyi rwagati. N’ubwo hahise hiyambazwa ubutabazi bwihuse kugira ngo harebwe niba uyu mwana yashobora kurokoka, byabaye ibyo ubusa kuko yahise ashiramo umwuka akiri aho ngaho. Intandaro yo kwiyahura k’uyu mwana w’umuhungu ni ukutumvikana kwari kumaze iminsi  hagati y’uyu mwana na se. Ikinyamakuru le Parisien gisobanura ko uyu mubyeyi yashyiraga igitsure gikomeye kuri uyu mwana we w’umuhungu ku buryo bakundaga kubitonganira. Na mbere gato y’uko uwo mwana afata ikemezo cyo kwiyahura na bwo bari babanje guterana amaga...
BAL 2024: Gusezererwa kwa Dynamo Basketball Club byongereye amahirwe ya playoffs ku yandi makipe

BAL 2024: Gusezererwa kwa Dynamo Basketball Club byongereye amahirwe ya playoffs ku yandi makipe

Imikino
Mu itsinda rya Kalahari ry’irushanwa rya Basketball Africa League 2024, ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Burundi yakuwemo bitewe n’uko yanze kubahiriza amategeko y’urushanwa. Gukurwamo kwayo ni ibyago bya bamwe bikaba inyungu ku bandi kuko hari amahirwe yo gukina kamarampaka yiyongereye ku rugero runaka ku makipe yo mu matsinda ataratangira gukina. Mu mikino irimo kubera muri Sunbet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo Dynamo Basketball Club yanze gukina yambaye imyenda yanditseho umuterankunga w’imena wa BAL ari we Visit Rwanda. Mu mukino wayihuje na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 abakinnyi b’iyi kipe bakinnye bapfutse amagambo ya Visit Rwanda yari yanditse ku nda ku masengeri yabo. Muri uwo mukino Dynamo Basketball Club...