Tuesday, March 19
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

BAL 2024: FUS Rabat yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Kalahari

BAL 2024: FUS Rabat yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Kalahari

Imikino
Ikipe ya Faith Union Sports (FUS) Rabat yo muri Maroke yaje ku isonga mu itsinda rya Kalahari (Kalahari Conference) mu irushanwa rya Basketball Africa League ry’uyu mwaka. Muri iyi mikino yaberaga muri Sunbet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, FUS Rabat yatahanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 84 kuri 75 mu mukino usoza wabaye ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024. Uyu wari umukino wa 3 FUS yari itsinze nyuma yo gutsinda umukino umwe wayihuje na Petro de Luanda yo muri Angola ndetse n’umukino ubanza wari warayihuje na Cape Town Tigers. Ku mwanya wa kabiri haje Patro de Luanda yatsinze imikino ibiri itsindwa indi ibiri naho Cape Town Tigers iza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umukino umwe igatsindwa imikino 3. Muri ...
Amavubi yerekeje muri Madagascar

Amavubi yerekeje muri Madagascar

Imikino
Mu ijoro ryo ku itariki 17 rishyira kuri 18 Werurwe 2024 ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yahagurutse i Kigali yerekeza Antananarivo muri Madagascar. Abakinnyi 19 ni bo bafashe indege bagiye gukina imikino ibiri ya gicuti yo kwipima. Abandi bakinnyi batandatu bazabasanga muri Madagascar. Ku wa gatanu tariki 22 Werurwe 2024 Amavubi y’umutoza Frank Stippler azahura n’ikipe y’igihugu ya Botswana na ho ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 u Rwanda rukazahura na Madagascar. Iyi mikino ibiri ya gicuti yo kwipima izafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kwitegura imikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu majonjora yo mu itsinda rya 3 muri Afurika mu rugendo rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe k’isi cya 2026. Hagati y’itariki ya 3 n’iya 11 Kamena 2024, u Rwanda ruzahura na Beni...
Gisagara Volleyball Club yatewe mpaga

Gisagara Volleyball Club yatewe mpaga

Imikino
Ku wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ikipe ya Gisagara Volleyball Club y’akarere ka Gisagara yakubiswe mpaga mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wagombaga kuyihuza na Rwanda Energy Group Volleyball Club. Muri uyu mukino wagombaga kubera mu nzu y’imikino y’ishuri ryitiriwe Mariya Umubyeyi w’Abamalayika (Notre Dame des Anges) i Remera ikipe ya REG Volleyball Club yahise yibonera intsinzi y’amaseti atatu ku busa (25-0, 25-0, 25-0) nyuma y’uko Gisagara Volleyball Club ihanishijwe mpaga kuko itigeze igera ku kibuga. Intandaro yo kutaza gukina ni uko iyi kipe y’akarere ka Gisagara yari ifite abakinnyi bakeya; abenshi mu b’ingenzi isanzwe ishingiyeho ngo ntabwo bari bahari kubera impamvu zinyuranye. Umwe mu basesenguzi ba volleyball umunyamakuru Amon Nuwamanya...
Umwana w’imyaka 12 yiyahuye anyuze mu idirishya ry’igorofa

Umwana w’imyaka 12 yiyahuye anyuze mu idirishya ry’igorofa

Ayandi
Mu mujyi wa Paris umurwa mukuru w’u Bufaransa ku wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024 umwana w’umuhungu yiyambuye ubuzima ubwo yanyuraga mu idirishya ry’inzu yabanagamo n’umuryango we mu igorofa rya gatatu yiyesura hasi ahita apfa. Icyo gikorwa giteye agahinda cyabereye mu mujyi rwagati. N’ubwo hahise hiyambazwa ubutabazi bwihuse kugira ngo harebwe niba uyu mwana yashobora kurokoka, byabaye ibyo ubusa kuko yahise ashiramo umwuka akiri aho ngaho. Intandaro yo kwiyahura k’uyu mwana w’umuhungu ni ukutumvikana kwari kumaze iminsi  hagati y’uyu mwana na se. Ikinyamakuru le Parisien gisobanura ko uyu mubyeyi yashyiraga igitsure gikomeye kuri uyu mwana we w’umuhungu ku buryo bakundaga kubitonganira. Na mbere gato y’uko uwo mwana afata ikemezo cyo kwiyahura na bwo bari babanje guterana amaga...
BAL 2024: Gusezererwa kwa Dynamo Basketball Club byongereye amahirwe ya playoffs ku yandi makipe

BAL 2024: Gusezererwa kwa Dynamo Basketball Club byongereye amahirwe ya playoffs ku yandi makipe

Imikino
Mu itsinda rya Kalahari ry’irushanwa rya Basketball Africa League 2024, ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Burundi yakuwemo bitewe n’uko yanze kubahiriza amategeko y’urushanwa. Gukurwamo kwayo ni ibyago bya bamwe bikaba inyungu ku bandi kuko hari amahirwe yo gukina kamarampaka yiyongereye ku rugero runaka ku makipe yo mu matsinda ataratangira gukina. Mu mikino irimo kubera muri Sunbet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo Dynamo Basketball Club yanze gukina yambaye imyenda yanditseho umuterankunga w’imena wa BAL ari we Visit Rwanda. Mu mukino wayihuje na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 abakinnyi b’iyi kipe bakinnye bapfutse amagambo ya Visit Rwanda yari yanditse ku nda ku masengeri yabo. Muri uwo mukino Dynamo Basketball Club...
Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Nyuma y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama gikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bihabera. Mukerarugendo yongeye kuhatemberera kugira ngo na yo ihatembereze abasomyi bacu. Muri Nyarutarama Sports Trust Club habera imikino itandukanye ari yo Tennis, ingororangingo (gym), aerobics ikinwa iherekejwe na muzika, koga (swimming) na Tennis ikinirwa ku meza (table tennis /tennis de table). Hari kandi serivisi ya sauna na massage bifasha abantu gutandukana n’amavunane. Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema avuga ko mu gihe cya vuba bateganya kuzana indi mikino mishya mu rwego rwo kurushaho kongera amahitamo y’abasura iki kigo. Ati “Mu minsi iri mbere tuz...
APR Basketball Club yasoje urugendo yagiriraga muri Qatar

APR Basketball Club yasoje urugendo yagiriraga muri Qatar

Imikino
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura irushanwa rya Basketball Africa League 2024, ikipe y’APR Basketball Club yagiriye muri Qatar uruzinduko rw’umwiherero rwamaze iminsi 10. Iyi kipe yakoze imyitozo ndetse iboneraho gukina imikino 5 ya gicuti yo kwipima. Iyo mikino yayihuje n’amakipe atanu yo muri Qatar. APR Basketball Clu yatsinze iyi mikino yose uko ari itanu mu buryo bukurikira: Tariki ya 23 Gashyantare 2024: APR Basketball Club – Al Wakram 108 – 80                                              Tariki ya 24 Gashyantare 2024: APR Basketball Club – Al Rayyan 84 – 77                                                  Tariki ya 25 Gashyantare 2024: APR Basketball Club  - Al Wakram 110 – 77                                              Tariki ya 27 Gashyantare 2024: APR Basketball Club – A...
Inama 5 zifasha ba mukerarugendo kwitegereza inyamaswa

Inama 5 zifasha ba mukerarugendo kwitegereza inyamaswa

Ibyiza nyaburanga
Kureba inyamaswa ntabwo byorohera ba mukerarugendo bajya kuzisura. Kugira ngo umenye aho inyamaswa ziherereye, ushobore kuzegera ntiziguhunge bisaba ubwitonzi. Hari inama eshanu zishobora kubigufashamo. Guceceka no kwihisha Ikintu k’ibanze gisabwa abashaka kureba inyamaswa ni uguceceka. Ikindi ugomba kwitwararrika ni ukugenda buhoro ureba aho ukandagiza ibirenge kugira ngo amababi yumye y’ibiti adateza urusaku. Kuri ibi hiyongeraho no kwirinda kwitera imibavu ishobora guhumurira inyamaswa bikaba byatuma zikwikanga. Kwisanisha n’ibiti n’ibyatsi Si ngombwa kwambara imyenda y’amabara ashitura kuko ayo mabara yatuma inyamaswa wifuza kureba zikubona ukiri kure zigahunga. Ni byiza kwambara imyenda ifite amabara ya kaki, icyatsi kibisi cyangwa imyenda isa n’ibiti n’ibyatsi biri ...
Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Ayandi
Nyuma y’igihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine akundana na Alina Kabaeva, hari amakuru yemeza ko aba bombi bashobora kuba batariki kumwe bityo uyu mugabo w’igihangange akaba arimo gukundana n’umugore mushya. Mu buzima bwe Vladimir Poutine yaranzwe no gukundana n’abagore batandukanye mu bihe binyuranye. Umugore we w’isezerano Lioudmila Alexandrovna Chkrebneva wakoraga mu ndege babyaranye abana babiri. Nyuma yaho Poutine yisanze akundana na Svetlana Krivonogikh wakoraka akazi ko mu rugo. Mu mwaka wa 2001 yatangiye gukundana na Alina Kabaeva wari umutoza w’imikino ngororamubiri. Amakuru avuga ko Poutine na Kabaeva babyaranye abana bane. Nyuma yo kwaduka kw’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Alina Kabaeva ntabwo akunze kugaragara nk’uko byari bimeze mbere bikavugwa ko akens...
APR Basketball Club yatsinze umukino wa mbere wa gicuti muri Qatar

APR Basketball Club yatsinze umukino wa mbere wa gicuti muri Qatar

Imikino
Ikipe ya APR Basketball Club imaze iminsi ine muri Qatar aho yagiye gukomereza umwiherero wo kwitegura Basketball Africa League 2024 yaraye itsinze umukino wayo wa mbere wayihuje na Al Wakram yo muri icyo gihugu. Muri uyu mukino ikipe y’abasirikare b’u Rwanda yagaragaje ingufu nyinshi urangira itsinze Al Wakram amanota 108 kuri 80. Umukinnyi mushya uri mu bo APR Basketball Club iherutse gusinyisha ari we Dario Nathan Henry Hunt ari mu bagaragaje urwego rwo hejuru. Batanu babanje mu kibuga ku ruhande rw’APR Basketball Club ni Michael Dixon, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Adonis Filer, Bush Wamukota na Dario Nathan Henry Hunt. APR Basketball Club isigaje gukina indi mikino ine ya gicuti mu rwego rwo kwipima. Kuri uyu wa gatanu irahura na Al Rayyan, ku cyumweru ikazonge...