Saturday, October 1
Shadow

Igishushanyo mbonera cy’umushinga wa Kigali itohagiye kigiye gukorwa

Ikigo cyo mu Bwongereza kitwa Feilden Clegg Bradely Studios ni cyo kimaze gutoranywa ngo gikore igishushanyo mbonera cy‘umushinga wa Kigali itohagiye Kigali Green City.

Ikigega k’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije FONERWA gitangaza ko igikorwa cyo gutoranya ugomba guhanga icyo kishushanyo mbonera cyakozwe ku bufatanye na n’urugaga rw’abahanga mu gukora imbata z’inyubako mu Bwongereza Royal Institute of British Architects. Feilden Clegg Bradely Studios izaba ifite inshingano zo gutunganya iki gishushanyo mbonera no kwerekana mu buryo burambuye uko uyu mushinga w’igerageza wa Kigali Green City uzaba uteye.

Umuyobozi w’ikigega FONERWA Teddy Mugabo avuga ko bishimiye gukorana na Feilden Clegg Bradely Studios ifite uburanaribonye bw’imyaka 44 mu gukora inyigo n’ibishushanyo mbonera bigamije iterambere rirambye kandi rirengera ibidukikije. Ati “Tunejejwe no gufatanya n‘izi nzobere zifite uburambe za Feilden Clegg Bradely Studios muri iki kiciro cya mbere cy‘umushinga. Dutegereje ko ibikorwa bitangira vuba“.

Uyu mushinga wa Kigali Green City biteganyijwe ko uzatwara miliyari 5 z’amadolari ukazaba ugizwe n’inyubako zikikijwe n’ubusitani butohagiye mu nkengero z’umugi ukazatangirira i Kinyinya mu karere ka Gasabo. Ikigo FONERWA ni cyo kizashyira mu bikorwa uyu mushinga ku nkunga y’Ikigo cy’u Budage cy’Ubufatanye mu Iterambere German Development Cooperation.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *