Saturday, October 1
Shadow

African Parks imaze kugera ku musaruro nyuma yo kwegurirwa zimwe muri pariki z’u Rwanda

Ubuyobozi bwIkigo kIgihugu kIterambere RDB buratangaza za ko nyuma yimyaka 12 imicungire ya Pariki yAkagera ndetse na Pariki ya Nyungwe yeguriwe ikigo cya African Parks hamaze kugaragara impinduka zishimishije.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB Ariella Kageruka yemeza ko African Parks ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubukerarugendo no kurengera ibidukikije mu Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri izo pariki zombi ndetse n’umubare wa ba Mukerarugendo wakomeje kwiyongera. Akomeza asobanura ko hari inyamaswa zongewe mu zari zisanzwe muri pariki nk’inkura z’umukara, inkura z’umweru n’intare. Ibi bishyira u Rwanda ku rutonde rwibihugu bifite inyamaswa eshanu zibanze zikurura abashyitsi baza kuzisura Big 5.

Ikindi cyo kwishimirwa nk’uko RDB ikomeza ibitangaza ni uko ubufatanye bwayo na African Parks bwarushijeho guteza imbere inyungu abaturage baturiye Pariki y’Akagera na Pariki ya Nyungwe babona iturutse mu mishinga y’ubukerarugendo. Iyo nyungu iva mu bikorwa binyuranye byashowemo imari hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abo baturage birimo ubuvumvu n’uburobyi.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *