Saturday, October 1
Shadow

Jennifer Lopez yatezwe iminsi

Ojani Noa wigeze kuba umugabo w’umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Jennifer Lopez avuga ko urugo uyu mugore aherutse gushingana na Ben Affleck rutazaramba.

Uyu mukinnyi wa filimi w’Umunyacuba yatangarije Dail Mail ko Jennifer Lopez ari umuntu ugira urukundo rugurumana ariko rukayoyoka bidatinze. Noa ati “Ben Affleck abaye umugabo wa kane wa Jennifer. Jyewe ni jye mugabo wa mbere washakanye na n’uriya mugore. Yambwiraga ko ndi umugabo w’inzozi ze. Mu ijoro ry’ubukwe bacu yampaye isezerano ko tuzabana akaramata”.

Ojani Noa ni we wabaye umugabo wa mbere wa Jennifer Lopez

Ojani Noa yakoraga muri restaurant i Miami ari na ho yahuriye na Jennifer Lopez. Hashije amezi 11 gusa nyuma yo gushyingiranwa baratandukanye Jennifer ahita akundana na P.Diddy. Nyuma yaho gato Lopez yashyingiranywe n’umugabo wa kabiri umubyinnyi Cris Judd bamaranye amezi 9 gusa bahita batandukana.

Cris Judd na Jennifer Lopez
Marc Anthony na we yabanye na Jennifer Lopez

Mu mwaka wa 2004 Lopez yashakanye na Marc Anthony babyarana abana babiri b’impanga Max na Emme. Jennifer Lopez na Marc Anthony babanye imyaka 10 baratandukana none mu minsi ishize ku itariki ya 16 Nyakanga 2022 yarongowe n’umugabo wa 4 ari we Ben Affleck ariko Ojani Noa akemeza ko nta mahirwe abaha yo gukomezanya. Ati “Mbifurije bombi ishya n’ihirwe mu rugo rwabo ariko nta kizere mfite cy’uko bizaramba”.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *