Saturday, October 1
Shadow

Umunsi Mpuzamahanga w’Inzovu : Turusheho kuzibungabunga

Tariki ya 12 Kanama buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Inzovu World Elephant Day. Ubutumwa butangwa n’abantu banyuranye bafite mu nshingano zabo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ugukomeza umurego mu kurengera izi nyamaswa.

Uyu munsi wihariye wagenewe inzovu washyizweho mu mwaka wa 2011 biturutse ku gitekerezo cy’abanditsi ba sinema b’Abanyakanada ari bo Patricia Sims na Michael Clark bakora mu kigo gitunganya filimi cyitwa Canazwest Pictures ku bufatanye na Sivaporn Dardarandana wari Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Gishinzwe kwita ku Nzovu muri Thailand.

Umuhango wo gutangiza uwo munsi ku mugaragaro wabaye tariki ya 12 Kanama 2012 uyobowe na Patricia Sims akaba ari na we uhagarariye ibikorwa birebana no kubungabunga izi nyamaswa. Uyu munsi wizihizwa ahantu harenga 100 ku isi haba ku rwego rw’ibihugu haba no ku rwego rw’ibigo n’imiryango yita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Inzovu y’uyu mwaka iragira iti “Bringing the world together to help elephants” ugenekereje mu Kinyarwanda ni Twese hamwe dufatane urunana mu kurengera inzovu.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *