Friday, September 30
Shadow

Gérard Piqué yamaze kwishumbusha

Nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Shakira bari bafitanye abana babiri, Gérard Piqué myugariro wa FC Barcelone yo muri Espagne afite umukunzi mushya.

Amakuru yemeza ko Piqué ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 23 witwa Carla Chia Marti akaba ari umunyeshuri muri kaminuza mu ishami rya Relations Publiques.

Gérard Piqué na Carla Chia Marti bamaze amezi menshi baziranye kuko uyu mukobwa asanzwe ari umukozi muri kompanyi y’ishoramari ya Piqué yitwa Kosmos. Ikinyamakuru The Mirror cyemeza ko aba bombi bageze aho barakundana kubera ko bahuraga kenshi mu kazi gusa bahitamo kubigira ibanga rikomeye.

Imwe mu nshuti za hafi za Carla Chia Marti yavuze ko uyu mukobwa amaze igihe kirekire akundana n’uyu mukinnyi w’inyuma wa FC Barcelone gusa ngo abantu bari babizi bakomeje kwirinda kubyasasa kugeza n’aho basiba amafoto yose ya Clara Chia Marti ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso.

Clara Chia Marti asanzwe akora mu ikompanyi ya Gérard Piqué

Uru rukundo rwa Piqué na Marti ruje rushimangira amagambo akubiye mu ndirimbo Shakira aherutse gushyira hanze afatanyije na Rauw Alejandro. Muri iyi ndirimo yitwa “Te Felicito” bisobanuye ngo “Warakoze !” uyu muhanzikazi wo muri Colombia asa n’aho agenera Piqué ubutumwa bumugaragariza ko asanzwe amuca inyuma akajya mu bandi bagore barimo n’uyu Marti. Amwe mu magambo ari muyi iyo ndirimbo ni aya “naririye ndimara kugira ngo mbane nawe, abantu baramburiye ariko mbima amatwi, aho bigeze singishoboye kwihangana. Wikwirirwa unsaba imbabazi kuko ayo marira yawe ni nk’amwe y’ingona, urigira nk’aho bikubabaje ariko ndakuzi neza, nzi neza ko uri umubeshyi”.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *