Saturday, October 1
Shadow

Afrobasket : Ibintu bikomeje kuba bibi ku ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18

Ku wa gatandatu tariki ya 6 Kanama 2022 ikipe y’igihugu y’ingimbi mu mukino wa Basketball yatakaje umukino wayo wa kabiri mu irushanwa ry’Afrobasket ririmo kubera Antananarivo muri Madagascar.

U Rwanda rwatsinzwe na Guineya amanota 64 kuri 44 bityo ruba rutakaje umukino wa kabiri muri iri rushanwa kuko rwari rwatsinzwe na Mali amanota 67 kuri 49 ku wa kane.

Mu mukino wa Guineya n’u Rwanda, abasore b’umutoza Yves Murenzi batangiye neza batsinda agace ka mbere bafite amanota 19 kuri 13. Guineya yahise yisubiraho mu gace ka kabiri ibona amanota 10 kuri 7 gusa y’u Rwanda. Mu gace ka gatatu Guineya yakomeje kurusha u Rwanda ibona amanota 25 kuri 14 ndetse bikomeza gutyo no mu gace ka kane ari na ko ka nyuma kabonetsemo amanota 16 ku ruhande rwa Guineya mu gihe u Rwanda rwatsinze amanota 4 gusa. Umukinnyi winjije amanota menshi muri uyu mukino ni Ibrahima Sanoh wa Guineya watsinze 15.

Guineya yarushije u Rwanda ku buryo budasubirwaho

Kuri iki cyumweru guhera i saa kumi n’igice ku isaha y’i Kigali u Rwanda rurakina umukino warwo wa kabiri mu itsinda ryarwo rya kabiri rukaza guhura na Misiri.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *