Saturday, October 1
Shadow

Umugore ufite abagabo bane ari hafi kubyara umwana w’imfura.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika harimo kuvugwa inkuru y’umugore w’imyaka 20 ufite abagabo bane akaba yitegura kubyara umwana w’uburiza.

Tory Ojeda yatangiye kubana n’umugabo we wa mbere witwa Mark mu myaka itatu ishize. Uyu musore w’imyaka 18 bamenyaniye ku ishuri ryisumbuye bombi bigagaho. Nyuma yaho Ojeda yahuye n’umugabo we wa kabiri ari we Travis ufite imyaka 23. Umugabo we wa gatatu yitwa Ethan na ho uwa kane ari na we se w’umwana w’imfura yitegura kubyara yitwa Christopher.

Uyu mugore ubayeho mu buzima budasanzwe hamwe n’abagabo be bane avuga ko abizi neza ko inda y’umwana atwite ari ya Christopher. Ati “Sinshidikanya, iyi nda ni iya Christopher. Itariki yayintereyeho ndayizi kuko icyo gihe ni we wenyine twari kumwe mu biruhuko. Gusa uyu mwana navuka tuzafatanya kumurera twese uko turi batanu”.

Tory Ojeda avuga ko yifuza ko hagira undi mukobwa ubisunga kugira ngo amufashe kwita kuri abo bagabo bose uko ari bane ngo kuko bigoye ko buri wese yumva anyuzwe uko abyifuza. Ati “ndamutse mbonye undi mugore akinjira mu muryango wacu akamfasha kwita kuri aba bagabo ntako byaba bisa”.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *