Saturday, October 1
Shadow

Kim Kardashian yongeye kwibabaza ngo arusheho kugira mu nda zeru

Umunyamideri w’icyamamare akaba n’igikomerezwa mu bucuruzi bunyuranye Kim Karashian yatangaje ko aherutse gukorerwa igikorwa kigamije kugabanya ingano y’igifu ke ngo akunde arusheho kugira mu nda hato.

Uyu Munyamerikakazi wamamaye hirya no hino mu isi mu y’imyidagaduro avuga ko kuba mwiza ari ikintu kivuna kandi gihenda akaba ari yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kwifashisha abaganga ngo bagabanye igifu cye hakoreshejwe uburyo bwa Laser Morpheuus 8 bushingiye ku mirasire.

Ubu buryo bwa Laser Morpheous 8 ngo bwamuteye uburibwe bukaze

Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko avuga ko ubwo buryo bwatumaga yumva uburibwe bukomeye ariko ngo nta kiguzi cy’ubwiza kibaho kubera ko intego ye ari ugukomeza kuba umushana unanutse mu nda.

Ngiryo ibanga rituma Kim Kardashian ahorana mu nda hato

Akomeza avuga ko kugira ngo umugambi we ushobore kugerwaho habayeho kwigomwa no kwibabaza kuko iki gikorwa cyabaga nijoro abandi bantu bibereye mu bitotsi. Gusa avuga ko ibi byose bitatumye ateshuka ku nshingano ze nk’umubyeyi zo kwita ku bana be.

Gentil KABEHO

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *