Friday, September 30
Shadow

Afrobasket : Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatangiye nabi

Ku wa kane tariki 4 Kanama 2022 ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 18 yatsinzwe umukino wayo wa mbere wayihuje na Mali mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Afrobasket ririmo kubera Antananarivo muri Madagascar.

Abasore b’umutoza Yves Murenzi batsinzwe na Mali amanota 67 kuri 49. Ikipe y’u Rwanda yararushijwe mu duce dutatu (quart-temps) tubanza t’wumukino 11-16, 14-22 na 8-16 hanyuma mu gace ka kane igerageza kwihagararaho ibona amanota 16 kuri 13 ya Mali.

Muri uyu mukino, umukinnyi Adama Traoré wa Mali ni we wabaye umukinnyi w’intyoza kurusha abandi nyuma yo gutsinda amanota 24. Ikipe y’igihugu yu Rwanda izasubira mu kibuga ku wa gatandatu tariki 6 Kanama 2022 ikazahura na Guineya.

Mali yatsinze u Rwanda 67 kuri 49

Muri iri rushanwa ryatangiye ku itariki ya 4 rikazarangira ku ya 14 Kanama 2022, amakipe 9 ni yo arimo guhatana akaba agabanyije mu matsinda abiri. Mu itsinda rya mbere harimo Madagascar, Senegali, Aljeriya na Benin na ho itsinda rya kabiri rigizwe na Misiri, Mali, Guineya, Angola n’u Rwanda.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *