Saturday, October 1
Shadow

Umugore wa Michael Schumacher ntabwo ashaka gutanga amakuru ku buzima bw’umugabo we

Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze ku itariki ya 29 Ukuboza 2013, Umudage Michael Schumacher wari icyamamare mu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto Formule 1, ubuzima bwe bwagiye mu kaga ku buryo no kugeza magingo aya atarongera kugera ahagaragara.

 

Schumacher watwaye shampiyona y’isi inshuro 7 yakubise umutwe ku rutare ubwo yari ari mu kiruhuko ahitwa Méribel muri Savoie mu Bufaransa ; icyo gihe yari arimo akora siporo yo kunyerera ku rubura bakunze kwita ski. Yahise ajya muri koma ndetse ayimaramo igihe kirekire.

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2014 hari amakuru yavugaga ko hari amahirwe y’uko Schumacher yashoboraga kuva muri koma, kuva icyo gihe amakuru y’uko ubuzima bwe buhagaze ntabwo yakunze kumenyekana mu buryo bworoshye kuko umugore we Corinna atigeze ashaka ko ajya ahagaragara.

Michael Schumacher n’umugore we Corinna

Will Weber wari ushinzwe gukurikirana inyungu za Michael Schumacker ntabwo yishimiye ko Corinna yamwimye amakuru. Ati “mba nifuza kumenya uko Schumacher amerewe nkamusuhuza, ariko Corinna yarabyanze. Birashoboka ko afite impungenge ko namenya ukuri kose nkagushyira ahagaragara”.

Michael Schumacher n’umugore n’abana

Hari amakuru avuga ko impamvu ituma umugore wa Schumacher atifuza gutangaza uko umugabo we amarewe ari uko ashaka ko abanza agakira neza noneho umunsi umwe akazatungurana mu itangazamakuru avuga ko yagarutse.

Jean Claude MUNYANDINDA

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *