Saturday, October 1
Shadow

Umugabo, umugore n’umwana wabo biciwe muri pariki aho bari bakambitse

Mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022 muri pariki iherereye muri Iowa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagaragaye imirambo y’umugabo, umugore we n’umwana wabo bishwe barashwe.

Ubwo bwicanyi bwakozwe n’umusore w’imyaka 23 y’amavuko ariko impamvu yabwo na nubu iracyari urujijo.

Nyuma yo kwicwa kwa Tyler Schmidt, umugore we Sarah n’akana kabo k’agakobwa k’imyaka 6 kitwa Lula, uwashoboye kurokoka ubwo bugizi bwa nabi ni umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 9 wahise ajya gutabaza abandi bantu bari bakambitse mu ihema ryari ryegeranye niryabo.

Uyu mwana yababwiye ko umuntu amaze guhitana abo mu muryango we abarashe. Hahise hakekwa umuhungu wo muri uwo muryango watabajwe kuko yari atunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibintu byarushijeho gutera urujijo kuko mu masaha make uwo musore w’umwicanyi na we baje kumusanga yapfuye hirya muri iryo shyamba bikekwa ko yahise yiyahura.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *