Saturday, October 1
Shadow

Jennifer Lopez yatangaje ibanga rituma na n’ubu akigaragara nk’umukobwa w’inkumi

 

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Jennifer Lopez yatangaje igituma umubiri we ugaragara nk’uw’umuntu ukiri muto kandi arengeje imyaka mirongo itanu.

Uyu muririmbyi akaba n’umukinnyi wa filimi ahora atangaza benshi kubera ko adasaza, umubiri we ugororotse ndetse n’ikimero cye bigahora bitera bamwe gutegereza ko akiri muto. Jennifer Lopez bakunze kwita J Lo yatangaje ko ibanga ryo kudasaza ari imyitozo ngororamubiri ihoraho n’ifunguro riboneye rimurinda kubyibuha.

Mu nyandiko yasohoye mu cyumweru gishize ivuga kuri bimwe mu biranga ubuzima bwe, uyu mugore w’imyaka 52 yamavuko yahishuye ko agira gahunda ihoraho yo gukora siporo ndetse akagira n’ingengabihe y’imirire agomba kubahiriza nta na kimwe ahinduyeho. Yavuze ko akunda kwitabira siporo yo muri gym agakora iminota iri hagati ya 30 na 40 hanyuma agaterura ibyuma, mu gusoza akarambura ingingo ze z’umubiri. Ibi abikora inshuro eshatu cyangwa enye mu cyumweru. Ati “iyi siporo ituma ndumva mfite imbaraga, nkomeye kandi nifitiye ikizere”.

Jennifer Lopez akora siporo mu buryo buhoraho
Bimufasha guhorana umubiri uteye neza

Jennifer Lopez utarahiriwe n’urushako kuko amaze gukora ubukwe inshuro enye, asobanura kandi ko ikindi kintu kimufasha guhora ateye neza ari imirire ye igendera kuri gahunda ihamye. Avuga ko ifunguro rye rya buri munsi riba rigizwe ahanini n’ibiribwa bibisi byiganjemo imboga rwatsi akongeraho inyama kugira ngo abone ibyubaka umubiri bihagije.

Mu byo kurya bye haba higanjemo imboga

Gusa mu gutera urwenya Jannifer Lopez avuga ko rimwe na rimwe hari igihe abona abana be barimo byarya agafiriti na we akumva aragashatse agakoramo nk’udufiriti tubiri.

Mark MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *