Monday, August 8
Shadow

Gerard Piqué na Shakira bamaze gutandukana

Nyuma y’imyaka 12 babana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batasezeranye, myugariro wa FC Barcelone Gerard Piqué n’umuririmbyi w’icyatwa Shakira batangaje ko umubano wabo ushyizweho iherezo.

Mu minsi ishize umuhanzi w’Umunyakolombiyakazi Shakira yafashe umukunzi we Piqué arimo kumuca inyuma ananirwa kubyihanganira. Shakira yatangiye inzira zerekeza kuri gatanya none ubu bombi bemeje ko urukundo rwabo rurangiye ariko ngo bazakomeza kwita ku bana babiri babyaranye.

Gerard Piqué w’imyaka 35 na Isabel Mebarak Ripoll uzwi nka Shakira ufite imyaka 45 bamenyanye mu mwaka wa 2010 mu mikino y’Igikombe k’Isi yabereye muri Afurika y’Epfo batangira urugendo rw’urukundo. Uwo mwaka bombi warabahiriye kuko indirimbo Waka Waka yubahiriza iryo rushanwa yaramamaye ku rwego rudasanzwe ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande igikombe k’icyo gihe cyatashye mu maboko ya Gerard Piqué na bagenzi be b’Abanyaespanye.

Urukundo rwabo ruhindutse amateka

Kuva icyo gihe urukundo rw’ibi byamamare rwarushijeho gukeba ndetse batera izindi ntambwe mu kongera umusaruro mu kazi kabo. Gusa Shakira yari yaranze ko bakora ubukwe ngo bambikane impeta kuko ngo yatinyaga ko umunsi umwe byazahinduka bakaba bashwana agashengurwa n’agahinda none dore ibyo yatinyaga cyane ni byo bimubayeho.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *