Tuesday, June 21
Shadow

BAL 2022: REG Basketball Club mu makipe ane yasezerewe muri kimwe cya kane k’irangiza

Ku wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena i Remera, ikipe ya REG Basketball Club yo mu Rwanda yasezerewe na Forces Armées et Police yo muri Kameruni muri kimwe cya kane k’irangiza k’irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda.

Ikipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ingufu yatunguwe na Forces Armées et Police iyitsinda amanota 66 kuri 63. Muri uyu mukino FAP yakomeje kuza imbere ya REG Basketball Club mu duce twose uko ari tune. Usibye Thomas Cleveland na Axel Mpoyo abandi bakinnyi bose ba REG bagaragaje intege nke.

John Pack umutoza wa REG Basketball Club yatangaje ko abasore be bananiwe gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze iminsi bitoza, yongeraho ko aticuza kuba yarasezereye igitaraganya abakinnyi Ntore Habimana na Pitchou Manga akabasimbuza Kenny Gasana na Abdoulaye Ndoye.

Umutoza w’ikipe y’igisirikare n’igipolisi cya Kameruni François Egueye avuga ko yafashe umwanya uhagije wo kwiga imikinire ya REG, by’umwihariko yongera imbaraga mu bwugarizi.

Mu mukino wari watangiye i saa munani n’igice, Petro de Luanda yo muri Angola yakuyemo AS Salé yo muri Maroke iyitsinze amanota 102 kuri 89. Indi mikino ibiri ya kimwe cya kane k’irangiza mu iri rushanwa rya BAL yabaye ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022; US Monastir yo muri Tuniziya yasezereye Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze amanota 107 kuri 67 hanyuma Zamalek yo mu Misiri ikuramo Seydou Legacy Athletic Club yo muri Gineya iyitsinze 66 kuri 49.

Mu mikino ya kimwe cya kabiri k’irangiza iteganyijwe ku wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022, guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Petro de Luanda yo muri Angola izakina na Forces Armées et Police yo muri Kameruni na ho guhera i saa tatu n’igice z’ijoro Zamalek yo mu Misiri ikazacakirana na US Monastir yo muri Tuniziya.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *