Tuesday, June 21
Shadow

U Rwanda ruzakomeza kugirana umubano na BAL

Mu kiganiro kigenewe itangazamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 mbere yuko imikino ya Kamarampaka ya Basketball Africa League 2022 itangira i Kigali mu Rwanda, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju yatangaje ko u Rwanda rumaze kungukira byinshi mu kwakira iri rushanwa.

Muri iki kiganiro cyatumiwemo abanyamakuru bo mu gihugu ndetse n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, Minisitiri Munyangaju yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuba igicumbi cy’amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru kuko ibyo bikorwa bifasha igihugu kurushaho kumenyekana mu ruhando rw’isi. Ati “Mu rwego rwo guharanira ko igihugu cyacu gikomeza kuba nyabagendwa, duha agaciro imikino, tugashyira imbaraga mu kwakira amarushanwa akomeye kandi tukayategura neza. Abahagarariye Basketball Africa League babidufashijemo none nyuma yumwaka umwe gusa hirya no hino ku isi batangiye kumenya Rwanda nka kimwe mu bihugu biri ku isonga mu guteza imbere uyu mukino wintoki kuri uyu mugabane. Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana neza n’abategura iri rushanwa, ku buryo bibaye ngombwa na nyuma y’amasezerano y’imyaka itatu yo kwakira ikiciro cya nyuma cya BAL rushobora no kwiyongeza.

Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika ry’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Isi FIBA Afrique Anibal Manave bashimangiye ko urwego rwa basketball rumaze gutera imbere kubera iri rushanwa rya BAL rihuza amakipe y’intyoza muri Afurika mu kiciro cy’abagabo, baboneraho no gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuba bwaremeye kwakira imikino ya Kamarampaka mu myaka itatu ikurikirana uhereye mu mwaka wa 2021.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *