Sunday, October 2
Shadow

BAL 2022: REG Basketball Club yatsikiye imbere ya DUC

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 11 Werurwe 2022, ikipe ya REG Basketball Club ihagaraiye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League mu itsinda rya Sahara ririmo gukinira i Dakar muri Senegali yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Dakar Université Club yo muri icyo gihugu.

Iyi kipe ya Kaminuza Cheikh Anta Diop yatanze REG Basketball Club kwinjira mu mukino igera n’aho iyisiga amanota 12. Abakinnyi b’umutoza Robert John Pack bakoze iyo bwabaga ngo bakuremo ikinyuranyo ndetse bari bagiye kubigeraho mu gace ka gatatu k’umukino ariko byose biza gusubira i Rudubi ubwo umukino wari ugiye kurangira. Mu minota ya nyuma na nyuma abakinnyi ba DUC nka Hameed Tariq Ali, Adama Diakhite, Jordan Aboudou na bagenzi babo barushije REG gukomeza umutsi bityo ifirimbi ya nyuma ivuga batsinze amanota 92 kuri 86.

Adama Diakhite wa DUC ari mu bakinnyi bazonze REG

Abakinnyi ngenderwaho ba REG nka Thomas Cleveland, Jean Jaques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Adonis Filer n’abandi nta ko batari bagize ariko biranga. Uku gutsindwa kwa REG Basketball Club byahise biyishyira mu ihurizo rikomeye. Iyi kipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ingufu irasabwa gutsinda nibura umukino umwe mu mikino ibiri isigaje kugira ngo ishimangire ko ibonye itike yayo yo kuzaseruka mu kiciro cya kamarampaka (playoffs) kizabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2022. REG Basketball Club izahura na US Monastir yo muri Tuniziya ku wa mbere tariki 14 Werurwe 2022, ikazasoreza kuri Ferroviario da Beira yo muri Mozambique ku wa kabiri ku itariki ya 15 Gicurasi 2022. Iyi mikino yombi izajya itangira i saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Thomas Cleveland na bagenzi be batsinzwe umukino wabo wa mbere

Uko amakipe akurikirana kugeza ubu nyuma yuko buri kipe imaze gukina imikino itatu:

1.US Monastir (Tuniziya): amanota 6

2.REG Basketball Club (Rwanda): amanota 5

3.AS Salé (Maroke) : amanota 4 ikanazigama inota 1 mu yo yatsinze

n’ayo yatsinzwe (+1)

4.SLAC (Guineya): amanota 4 (- 8)

5.Ferroviario da Beira (Mozambike): amanota 4 (-11)

6.DUC (Senegali): amanota 4 (-15)

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *