Tuesday, May 24
Shadow

BAL 2022: REG Basketball Club yatangiye neza

Mu irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera muri Senegali rigahuza amakipe 6 agize itsinda rya Sahara, ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda yinjiye neza mu rugamba itsinda umukino wayo wa mbere ku cyumweru.

Iyi kipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda yatunguye AS Salé yo muri Maroke iyitsinda amanota 91 kuri 87.

Mu gace ka mbere ndetse n’aka kabiri k’umukino, abakinnyi b’umutoza Liz Mills wa AS Salé bakomeje kugenda imbere bitewe n’umuhate w’abakinnyi bayo ngenderwaho nka Alvaro Masa, Abdoulaye Amadou, Soufiane Kourdou, Terrell Stogglin na Zakaria El Masbahi.

Anthony Walker umukinnyi mushya wa REG ari mu bigaragaje

Mu duce tubiri dusoza, umutoza wa REG Basketball Club Umunyamerika Robert Pack yahinduye umuvuno, yubakira umukino kuri Adonis Filer na Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza ahagana inyuma, hanyuma ashishikariza Anthony Walker na Thomas Cleveland gukomeza umurego mu gukora akazi kabo ko kureba mu nkangara.

Kuba REG Basketball Club yarashoboye gutsinda umukino wayo wa mbere kandi igatsinda ikipe ya AS Salé yahabwaga amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa rya BAL, ni ubutumwa bukomeye ko bw’uko ishobora kugera ikirenge mu cya Patriotes Basketball Club yegukanye umwanya wa kane muri Basketball Africa League yabereye mu Rwanda umwaka ushize.

Axel Mpoyo

REG Basketball Club izakina umukino wayo wa kabiri ku wa gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022 guhera i saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, ikazahura na Seydou Legacy Athletic Club (SLAC) yo muri Guineya. Iyi SLAC na yo yitwaye neza mu mukino ufungura itsinda Dakar Université Club (DUC) ihagarariye Senegali amanota 85 kuri 70.

Thomas Cleveland wa REG ni we wabaye MVP

Mu wundi mukino wabaye ku cyumweru, ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya yatsinze Ferroviario da Beira yo muri Mozambique amanota 77 kuri 71.

Amakipe 6 yo mu itsinda rya Sahara ririmo gukinira i Dakar muri Senegali:

REG Basketball Club (Rwanda)

US Monastir (Tuniziya)

DUC (Senegali)

SLAC (Guinea)

AS Salé (Maroc)

Ferroviario da Beira (Mozambique)

Amakipe 6 yo mu itsinda rya Nili azakinira i Kayiro mu Misiri muri Mata 2022:

Zamalek (Misiri)

Petro de Luanda (Angola)

FAP (Kameruni)

Cobra Sports (Sudani y’Epfo)

Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo)

Espoir Fukash (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo)

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

 

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *