Tuesday, May 24
Shadow

BAL 2022: Ishusho y’amakipe 6 yo mu itsinda rya Sahara

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo irushanwa rya BAL ritangire ku nshuro yaryo ya kabiri, Mukerarugendo.rw igiye kubagezaho ishusho rusange y’amakipe 6 agize itsinda rya Sahara ari na yo atangira guhatana kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Werurwe 2022 i Dakar muri Senegali.

Duhere ku ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda. Iyi kipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda yabonye itike yo gukina imikino ya BAL nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, biza kuba mahire isonerwa gutangirira mu majonjora ibikesha ko u Rwanda ari rwo ruzakira imikino ya nyuma. Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2016 imaze kubaka igitinyiro muri basketball yo mu Rwanda kuko imaze gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona n’ibikombe bitatu byitiriwe intwari z’u Rwanda.

REG Basketball Club

Kugira ngo ishobore guseruka muri BAL ifite ingufu zisumbuyeho, REG Basketball Club yazanye abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe ari inkingi za mwamba zayo nka Elie Kaje, Olivier Shyaka na Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza. Mu maraso mashya yongewemo twavuga Axel Mpoyo, Adonis Filer, Ntore Habimana, Dieudonné Ndizeye, Pitchou Manga, Pierre Thierry Vandriessche, Anthony Walker na Thomas Cleveland. REG Basketball Club kandi yazanye umutoza mushya Robert John Pack waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Duterere akajisho ku ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya. Iyi kipe ni iyo kwitonderwa kuko yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya BAL ry’umwaka ushize ryabereye mu Rwanda itsindwa na Zamalek yo mu Misiri. Ibikombe bitatu biheruka bya shampiyona ya basketball yo muri Tuniziya, US Monastir ni yo yabyegukanye. Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 1959, mu bakinnyi izaserukana muri iyi BAL harimo kabuhariwe Ty Lawson, Umunyamerika w’umumeneur ufite imyaka 34.

US Monastir

Tugeze ku ikipe ya Dakar Université Club (DUC) yo muri Senegali. Iyi kipe ya Kaminuza ya Cheikh Anta Diop izaba ikinira mu rugo, imaze kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona. Izaba igendera ku mukinnyi wayo w’imena Thierno Niang.

Dakar Université Club (DUC)

Ikipe ya AS Salé yo muri Maroke na yo iri mu makipe atandatu agiye guseruka muri iri tsinda rya BAL ryiswe Sahara. Iyi kipe yahamagawe ku munota wa nyuma kugira ngo isimbure Rivers Hoopers yo muri Nigeria yakuwemo mu rwego rwo guhana icyo gihugu kubera ko cyananiwe gutegura neza shampiyona mu mwaka ushize. AS Salé yagarukiye muri kimwe cya kane k’irangiza muri BAL y’umwaka ushize iyobowe na kabuhariwe na Terrell Stoglin.

AS Salé

Turebe noneho ikipe ya Ferroviario da Beira yo muri Mozambique. Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu majonjora yahuje amakipe yo mu gice cy’u Burasirazuba. Ferroviario da Beira yashinzwe mu mwaka wa 1924 ikaba imaze gutwara ibikombe 5 bya shampiyona. Umwaka ushize iki gihugu cya Mozambique cyari gihagarariwe na Ferroviario de Maputo. Umukinnyi ngenderwaho wa Ferroviario da Beira muri iyi BAL igiye gutangira ni William Perry ukina nk’umumeneur.

Ferroviario da Beira

Dusoreze ku ikipe ya Seydou Legacy Athletic Club (SLAC) yo muri Guineya. Iyi kipe imaze gutwara ibikombe 5 bya shampiyona yabonye itike yo kwitabira ikiciro cya nyuma cya BAL nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu majonjora y’igice cy’u Burengerazuba. Mu bakinnyi SLAC izaba icungiraho harimo Umunyamerika Dane Miller Junior umusore ukina nka ailier ureshya na metero 2 na santimetero 3.

Seydou Legacy Athletic Club (SLAC)

Umukino ufungura uteganyijwe guhera i saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi hagati ya Dakar Université Club yo muri Senegali na Seydou Legacy Athletic Club yo muri Guineya muri Dakar Arena.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *