Wednesday, June 22
Shadow

Abakinnyi batanu b’ibihangange bazwiho kwicisha bugufi kurusha abandi ku isi

Kwamamara no kugira ubutunzi ku rwego rwo hejuru akenshi bihuzwa no gushaka icyubahiro kidasanzwe no kwiyumvamo ikuzo. Ibyo bikunze kugaragara mu bantu b’ibirangirire ku isi hose. Gusa hari bamwe mu bantu b’ibikomerezwa bakomeza kubaho baciye bugufi kabone n’ubwo baba barageze ku rwego ruhanitse haba mu kumenyekana haba no mu mitungo. Ikinyamakuru khelnow.com kiratubwira abakinnyi 5 b’umupira wamaguru bakomeye ku rwego rwisi bazwiho kwicisha bugufi kurusha abandi.

1.Ng’olo Kanté : Ni umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza no mu ikipe y’igihugu yu Bufaransa. Uyu musore ufite ababyeyi bakomoka muri Mali azwiho guhora yisekera aho ari hose, agakundwa na benshi ndetse rimwe na rimwe aba yishimiwe n’abantu bo mu makipe bahanganye kubera umutima we mwiza. Ng’olo Kanté agerageza buri gihe gushaka umwanya wo kuganira n’abafana be.

2.Sadio Mané : Uyu mukinnyi ukina imbere muri Liverpool yo mu Bwongereza akaba aherutse no guhesha igihugu ke cya Senegali Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu, ni umuntu ugira umutima w’impuhwe wuzuye ubugwaneza. Sadio Mané w’imyaka 29 avuga ko impamvu yita ku bandi cyane ari uko yakuriye mu buzima bugoye akaba atakwishimira ko abandi babaho nabi. Yubatse ibitaro, ishuri n’umusigiti iwabo muri Senegali. Uyu musore afite umukunzi witwa Melissa Reddy, umunyamakurukazi w’imikino ukomoka muri Afurika yEpfo ; ibi bikuraho ibyakomejwe kuvugwa ko yaba akundana n’Umunyarwandakazi Kate Bashabe.

Sadio Mané n’umukunzi we Melissa Reddy

3.Marcus Rashford : Uyu rutahizamu w’Umwongereza ukinira Manchester United ni umunyabuntu. Umutima we mwiza wagaragaye cyane mu gikorwa cy’ubukangurambaga kiswe ‘meal a day’ ubwo yasabaga Leta y’u Bwongereza kugaburira abanyeshuri bakomoka mu miryango ikennye. Ku myaka 23 gusa, Rashford yahawe umudari wa MBE (Member of the Order of the British Empire).

4.Andrés Iniesta: Uyu mugabo w’Umunyaespanye ukina hagati mu ikipe ya Vissel Kobe yo mu Buyapani na we azwiho kugira umutima uzirikana abandi. Icyo yibukirwaho cyane ni agapira yari yambariye imbere mu gikombe k’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010, igikombe ndetse ikipe ye ya Espagne yaje kwegukana. Ako gapira kari kanditseho ‘Dani Jarque: Always with us’ bisobanuye ngo ‘Dani Jarque Tuzahora Tukwibuka’; uwo nguwo ni uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Espagne Dani Jarque wari umaze igihe gito apfuye azize indwara y’umutima.

5.Juan Mata: Uyu mugabo ukina hagati muri Manchester United yo mu Bwongereza akaba akomoka muri Espagne arangwa n’ubwitonzi no kwiyoroshya, agakundwa kandi akubahwa n’abakinnyi bagenzi be, abatoza ndetse n’abafana.

 

 

Jean Claude MUNYANDINDA

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *