Akenshi abakinnyi b’ibihangange bakundwa n’abantu b’igitsina gore kubera ubwamamare ndetse n’amafaranga yabo. Gusa si ko buri gihe biba bimeze kuko hari abagore/abakobwa bakundana n’abakinnyi batabakurikiyeho ifaranga kuko na bo ubwabo baba bifitiye umutungo wabo. Ikinyamakuru Lovers of Football cyakoze urutonde rw’abagore/abakunzi 10 b’abakinnyi b’umupira w’amaguru bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku isi.
10.Helen Flanagan: Ni umugore w’umukinnyi Scott Sinclair ukinira Preston North End yo mu kiciro cya 2 mu Bwongereza. Flanagan usanzwe ari umukinnyi wa filimi afite umutungo ungana na miliyoni 2 z’amapawundi.


9.Abbey Clancy: Ni umugore wa Peter Crouch wakiniye amakipe atandukanye yo mu Bwongereza nka Rutahizamu. Uyu mudamu ni umunyamideli ndetse ategura ibiganiro kuri za televiziyo. Umutungo we ufite agaciro ka miliyoni 2 n’igice z’amapawundi.


8.Wanda Icardi:Uyu ni umugore wa Mauro Icardi umukinnyi wa Paris Saint Germain yo mu Bufaransa akaba akomoka muri Argentine. Wanda ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyamideli ndetse akanakora akazi ko kugurisha abakinnyi b’umupira w’amaguru (football agent). Uyu mugore kandi afite ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza (cosmetics). Umutungo we ungana n’amapawundi miliyoni 3.


7.Oriana Sabatini : Ni umukunzi wa Paulo Dybala Umunyargentine ukinira Juventus de Turin yo mu Butaliyani. Oriana akunze kuvugwaho gukundana n’abo bahuje igitsina. Ntabwo abyemeza cyangwa ngo abihakane gusa avuga ko yiteguye gushyingiranwa na Paulo Dybala mu mezi ari imbere. Uyu muririmbyikazi afite umutungo ungana n’amapawundi miliyoni 4.


6.Christine Lampard : Uyu ni umugore wa Frank Lampard akaba ari umunyamakuru wa televiziyo. Umutungo we ufite agaciro k’amapawundi miliyoni 5.


5.Perrie Edwards : Ni umukunzi wa Alex Oxlade Chamberlain Umwongereza ukinira Liverpool. Perrie ni umuririmbyikazi mu itsinda ryitwa Little Mix akaba afite umutungo ungana na miliyoni 6 z’amapawundi.


4.Georgina Rodriguez : Ni umukunzi wa Christiano Ronaldo bafitanye umwana. Ni umunyamideli ufite kompanyi yitwa OM by G. Umutungo we ungana n’amapawundi miliyoni 7.


3.Coleen Rooney: ni umugore wa Wayne Rooney. Ni umwanditsi w’inkuru zirebana n’ibyamamare mu binyamakuru bitandukanye. Coleen kandi yandika n’ibitabo bigenewe abana. Agaciro k’umutungo we kangana na miliyoni 14 z’amapawundi.


2.Shakira: Amazina ye ni Isabel Mebarak Ripoll. Uyu muhanzikazi w’Umunyacolombiya ni umukunzi wa Gerard Piqué myugariro wa FC Barcelone yo muri Espanye bakaba bafitanye abana babiri. Shakira w’imyaka 44 arusha umukunzi we Piqué imyaka 10 yose, Gerard Piqué na we akarusha Shakira igihagararo kuko amusumbya santimetero 37 zose. Umutungo wa Shakira ungana na miliyoni 220 z’amapawundi akaba arusha kure ubukire umugabo we kuko agaciro k’umutungo wa Piqué ari amapawundi miliyoni 30.



1.Victoria Beckham: ni umugore wa David Beckham. Yamamaye cyane mu itsinda ry’abahanzikazi rya Spice Girls. Victoria kandi ni umunyamideli ukomeye akaba afite kompanyi icuruza utwenda tw’imbere yitwa Emporio Armani. Victoria ni we uza ku isonga ku rutonde rw’abagore b’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakize kurusha abanda kuko umutungo we ufite agaciro ka miliyoni 360 z’amapawundi.


Jean Claude MUNYANDINDA