Umunyabreziri Paulo De Tarso Milagres ni we mutoza mushya w’amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo no mu bagore.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB ku itariki ya 3 Kanama 2021 ryatangaje ko uyu mugabo azatangira akazi kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Kanama ahamagara abakinnyi ngo bitegure irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu rizabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 20 Nzeri 2021.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’abagabo umutoza Paulo de Tarso azaba yungirijwe na Fidèle Nyirimana ndetse na Dominique Ntawangundi, na ho abungiriza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ni Jean Luc Ndayikengurukiye na Christophe Mudahinyuka.

Paulo De Tarso Milagres si ubwa mbere atoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko mu mwaka wa 2010 yatoje ikipe y’abakinnyi batarengeje imyaka 21.
Jean Claude MUNYANDINDA