Saturday, October 16
Shadow

Basketball: Muri Zone 5 u Rwanda ruzahura na Kenya muri kimwe cya kabiri k’irangiza

Kuri uyu wa gatatu haraye habaye imikino y’umunsi wa gatatu ari na wo usoza ikiciro kibanza k’imikino ya Basketball irimo guhuza amakipe y’ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika ku ruhande rw’amakipe y’abagore.

Guhera i saa cyenda ikipe y’igihugu ya Misiri yahuye na Kenya. Abanyamisirikazi babifashijwemo na ba kabuhariwe nka Amer Hagar, Merar Abdelgawad, Raneem El Gedawy na Soraya Degheidy batsinze mu buryo bugoranye cyane Abanyakenyakazi barimo Victoria Reynold, Natalie Mwangale, Mercy Wanyama na bagenzi babo bari bagerageje kwihagararaho ariko umukino urangira Misiri itsinze Kenya amanota 107 ku 106.

Undi mukino waraye ubaye ni uwahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo watangiye i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abanyarwandakazi bayobowe n’umutoza Cheikh Sarr w’Umunyasenegali batsinze Sudani y’Epfo itozwa n’Umunyamerikakazi Lindsay Harding amanota 65 kuri 52.

U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo amanota 65 kuri 52

Nk’uko bakomeje kugaragaza urwego rwiza guhera ku ntangiriro y’iri rushanwa, abakinnyi basanzwe bakina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku mugabane w’u Bulayi barimo Joyeuse Sifa Ineza, Hope Butera, Bella Murekatete na kabuhariwe Tierra Henderson, bagize uruharere runini mu guharanira intsinzi imbere ya Sudani y’Epfo.

Iyi kipe ya Sudani y’Epfo irimo guhabwa batisimu mu marushanwa mpuzamahanga dore ko imaze gutakaza imikino yose uko ari itatu kuva iri rushanwa rya zone cinq ryatangira.

Nyuma y’imikino yo kuzengurukana hagati y’amakipe y’ibihugu bine, ikipe ya mbere ni Misiri ifite amanota 6 mu mikino itatu; iya kabiri ni ikipe y’u Rwanda ifite amanota 5, Kenya ni iya gatatu n’amanota 4 mu gihe Sudani y’Epfo iza ku mwanya wa kane ikagira amanota 3.

Kuri uyu wa kane hari akaruhuko hanyuma imikino ya kimwe cya kabiri k’irangiza ikazaba ejo ku wa gatanu aho ikipe ya mbere izahura n’iya kane, iya kabiri ikazakina n’iya gatatu. Bisobanuye ko Misiri izakina na Sudani y’Epfo hanyuma u Rwanda rugahura na Kenya.

Ku wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 hazaba umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse na finale. Ikipe izegukana igikombe izaba ibonye uburenganzira bwo kuzitabira irushanwa ry’Afrobasket rihuza amakipe y’ibihugu y’abagore rizabera muri Kameruni mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *