Tuesday, May 24
Shadow

Ibintu bitanu biranga imitangire ya serivisi

Kugira ngo serivisi ibe yatangwa ku buryo bukwiye ni ngombwa ko umuntu asobanukirwa icyo ari cyo. Turabagezaho ibintu bitanu by’ingenzi bijyana na serivisi.

Serivisi ni ikintu kidafatika (intangibility): Bitandukanye n’ibintu bigaragara mu maso umuntu ashobora gukoraho, serivisi ntifatika. Inama ugiriwe na muganga, ubufasha bw’umwunganizi mu mategeko, umuntu uyoboye mukerarugendo usuye hantu atazi, izi zose ni zimwe mu ngero ziranga imimerere ya serivisi nk’ikintu kitagaragarira amaso ariko ariko gifite akamaro kanini.

Igihombo cya serivisi mu gihe idakorewe mu gihe cyagenwe (perishability): niba icyumba cyo mu ihoteri runaka kibuze umuclient mu ijoro runaka, niba mu myanya yateganyijwe mu cyumba cya sinema hari iticawemo, niba bisi itwara abantu ihagurutse ituzuye, bisobanura ko icyo gihombo kidashobora kurihwa kuko ayo mahirwe ntashoboka ; n’ubwo ku nshuro ikurikiraho haboneka umubare munini w’abaclients ni hahandi ntabwo umwanya w’umuntu umwe uzagibwamo na babiri.

Serivisi, uyitanga n’uyihabwa ntibigomba gutandukanywa (inseparability) : N’ubwo habayeho gukataza mu ikoranabuhanga ku buryo umuntu ashobora gukorerwa ibyo akeneye bitabaye ngombwa ko aba ahibereye, ntibyashoboka ko serivisi yatangwa hatabayeho itumanaho cyangwa ihuriro rya hafi cyangwa irya kure hagati y’utanga serivisi, uyihabwa ndetse na serivisi nyirizina.

Serivisi imwe itangwa ku buryo butandukanye bitewe n’uyitanga (heterogeneity) : Abakozi bakora kuri reception ya hoteli cyangwa ikigo runaka bitwara ku buryo butandukanye bitewe na kamere yabo cyangwa itandukaniro mu bumenyi bahawe bugendanye n’akazi bakora. Ibi ni byo bituma umuclient ashobora kwishimira umwakiriye ntiyishimire undi azahasanga ikindi gihe bitewe n’uburyo yakiriwemo.

Servisi ntabwo ari iya burundu (Ownership) : Hari ikiguzi runaka gitangwa kuri serivisi mu gihe runaka. Niba umuntu akodesheje taxi voiture, biba ari mu gihe runaka ariko ntibiba bivuze ko ihindutse iye. Birashoboka ko umuntu yakora abonnement y’igihe kirekire ariko ni hahandi bitandukanye no kugura burundu.

Mark Mukama

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *