Monday, November 29
Shadow

BAL: Patriotes Basketball Club yabonye itike cya kimwe cya kane cy’irangiza

Nyuma yo gutsinda Gendarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar amanota 78 kuri 72, ikipe ya Patriotes Basketball Club yo mu Rwanda ni yo yabimburiye andi makipe yose kubona uburenganzira bwo gukina kimwe cya kane cy’irangiza.

Iyi kipe y’umutoza w’Umunyamerika Alan Major yari yatinze kwinjira mu mukino kuko yakomeje kugenda inyuma ya Gendarmerie Nationale mu duce dutatu (quart-temps) tubanza tw’umukino ariko bigeze mu gace ka nyuma akagozi karacika ku ruhande rwa GNBC iyobowe n’umutoza Lova Navalona Raharidera. Abasore ba Patriotes barimo Brandon Costner wagizwe umukinnyi w’umukino, Kenny Gasana, Bush Wamukota, Dieudonné Ndizeye na bagenzi babo bashoboye kwigaranzura ikipe y’abajandarume ba Madagasacar barimo Kiadi Razanamahenina, Elly Randriamampionona, Alpha Jean Arnol Solondrainy, Francis Mory na bagenzi babo bari bakomeje kuzonga ikipe ya Patriotes.

Jermaine Lamarr Cole umuraperi uzwi nka J Cole (ufite umupira) na we arimo kwifashishwa na Patriotes

Nyuma yo gutsinda imikino yayo ibiri yo mu itsinda ryayo rya mbere, ikaba imaze kubona kubona urupapuro rw’inzira ruyerekeza muri kimwe cya kane cy’irangiza, Patriotes Basketball club izahura na US Monastir yo muri Tuniziya ifite umutima mu gitereko. Uyu mukino uteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 guhera i saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali

Mu mukino ufungura Patriotes Basketball Club yari yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nijeriya amanota 83 kuri 60.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *