Friday, April 16
Shadow

Abayobozi b’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu bashimiye abagore ku munsi wabo

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2020 ku munsi wahariwe abagore mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (United Arab Emirates) abayobozi bakuru b’iki gihugu bageneye abagore ubutumwa bwo kubashima.

Visi –Prezida akaba na Minisitiri w’Intebe ari na we Muyobozi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yashyize ku rukuta rwe rwa twitter videwo iherekejwe n’amagambo ashyigikira ibyo abagore bo muri UAE bagezeho babikesha gukorana umurava. Yagize ati “Bagore bo mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, mwaranzwe no gukorana umwete, mwageze kuri byinshi, muri indashyikirwa kuko mweretse amahanga ko mushoboye! Mudutera ishema, mufite uruhare runini mu iterambere ryacu. Uko umwaka utashye murushaho kunoza ibyo mukora kandi mukarushaho kuba beza!”

Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum yashimiye abagore

Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umugaba w’Ikirenga Wungirije mu ngabo za UAE Sheikh Mohammed Bin Zayed Al Nahyan na we yagize icyo abwira abagore mu kwizihiza umunsi mukuru wabo. Yifashishije urubuga rwa twitter yavuze ati “Ku munsi wahariwe abagore mu gihugu cyacu, turashimira ba mama bacu, bashiki bacu n’abakobwa bacu kubera uruhare rwabo mu kubaka igihugu n’ubwitange berekana mu rugamba rwo guhangana na COVID-19. Tubahaye icyubahiro kandi ntituzahwema kubashyigikira”.

Sheikha Fatima bint Mubarak, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore akaba ari na we uhagarariye Inama nkuru y’Ababyeyi n’Abana ndetse n’Ikigo cy’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko insanganyamatsiko y’uyu munsi mukuru w’abagore uyu mwaka ari “Twitegure imyaka 50 iri imbere: abagore ni inkingi igihugu kegamiye”.

Jean Claude MUNYANDINDA

Inkuru dukesha Gulfnews

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *